AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Minisitiri Musoni yasuye urugomero rwa Nyabarongo

Yanditswe Sep, 03 2014 09:16 AM | 2,792 Views



Urugomero rwa Nyabarongo ruratangira gutanga ingufu z’amashanyarazi mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Ibi ni ibyatangajwe na ministiri w’ibikorwa remezo, Musoni James, nyuma yo gusura imirimo yo kubaka uru rugomero, ruzatanga Megawati 28 z’amashanyarazi. Nawe akaba yabyijejwe na sosiyete irimo kubaka uru rugomero ariko ikaba imaze kunanirwa kubahiriza igihe ntarengwa inshuron zitari munsi y’ebyiri. Kuri uyu wa kabiri, minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni, yari yazinduwe no kwirebera aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze, nyuma y’uko itariki yari yatanzwe yo kuba rwamaze kuzura irenze ishuro zitari munsi y’ebyiri ariko urugomero rwo rutaruzura. Gusa Minisitiri Musozi asura uru rugomero yasobanuriwe ko habayemo utubazo tekiniki twatumye rutuzurira igihe cyari cyatanzwe nk’uko byatangajwe na Ajay Krishina Goyal, umuyobozi wa kompanyi ya Angelique International Limited yubaka uru rugomero. Abaturiye Nyabarongo batunzwe ahanini n’ubuhinzi, bishimira ko guverinoma y’ u Rwanda, yabatekerejeho kubera urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa ku mugezi wa nyabarongo,bakaba bemeza ko nirutangira gutanga amashanyarazi, nta kabuza bazakora ibikorwa bitandukanye bibazanira amafaranga, byunganira ubuhinzi. Rwubahuka Telesphore wavukiye mu murenge wa mushishiro ho mu karere ka muhanga, hafi y’uruzi rwa nyabarongo, akora ubucuruzi buciriritse muri kamwe mu du centre tw’uyu murenge. Ku myaka ye 52, ntaratura mu nzu irimo umuriro w’amashanyarazi. Gusa ariko muri iyo myaka yose, ngo yumvaga ko bazubaka urugomero rw’amashanyarazi ariko amaso aza guhera mu kirere, ndetse we n’abaturanyi be bakagorwa cyane n’ibikorwa bikenera amashanyarazi bifuzaga gukora. {“navukiye hano, nahubatse inzu y’ubucuruzi mfite imyaka 18, ubu mfite 52, ariko hari mu bwigunge nta kintu na kimwe cyagendaga, ariko mvuka numvaga bavuga urugomero hakabura umuntu warutangiza” } Nyuma yo gusura urugomero nyirizina, umuyoboro w’amazi wa km 1 na metero 200, uca munsi y’ubutaka. Imashini zakira amazi ziyabyazamo amashanyarazi, ndetse n’aho umuriro uzinjirira mu muyoboro mugari w’igihugu, ministiri James Musoni, yatangaje ko yasanze imirimo igeze kure, ku buryo yanijejwe ko mu mpera z’ukwezi kwa cumi, uru rugomero ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi. Kugeza ubu uru rugomero rumaze gutwara angana na miliyoni 100 z’amadorari, rukazuzura neza rutwaye miliyoni 110 z’amadorari. Ibi bikaba biri muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda aho yihaye intego ko mu mwaka wa 2017, umubare w’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, uzaba wavuye kuri 23% bawubona ubu, ukagera hejuru ya 70%.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2