Yanditswe Jan, 06 2023 17:34 PM | 3,648 Views
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko gushyira amafi mu bwishingizi,
ari kimwe mu bizatuma ubworozi bwayo burushaho gushorwamo imari no kubyaza
umusaruro ibiyaga biri mu gihugu. Aborozi b'amafi mu Rwanda bashimangira ko
bari batewe impungenge n'uko amafi atishingirwaga nyamara ubworozi bwayo
bukomeje gutanga umusaruro ufatika.
Amafi, bumwe mu bworozi bukomeje gushorwamo imari na benshi hirya no hino mu gihugu uhereye ku magi atanga abana b'amafi kugeza ku mafi yororwa akajyanywa ku masoko.
Umusaruro w'amafi mu mwaka wa 2021/2022 ungana na miliyoni 43.560 za toni.
Gusa abari muri ubu bworozi bagaragaza ko usibye kuba ibiryo byayo bihenze ngo haniyongeraho n'uko atarashyirwa mu bwishingizi nyamara ubworozi bwayo bukunze guhura n'ibibazo byinshi.
Guhera mu uru ku kwezi kwa Mbere 2023, amafi nayo yemerewe gushyirwa mu bwishingizi.
Umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro, Octave Nshimiyimana avuga ko kongera umubare w'ibihingwa n'amatungo byishingirwa harimo n'amafi bizongera abashoramari mu buhinzi n'ubworozi.
Ibigo 5 nibyo bisanzwe bitanga service z'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, muri ibi bigo akaba ari ho leta inyuza nkunganire igenerwa abaturage kugirango bizorohe igihe bizaba ngombwa ko umuhinzi cyangwa umworozi agobokwa.
Bamwe mu bahagarariye ibi bigo by'ubwishingizi basobanura ko biteguye gukomeza kwakira abahinzi n'aborozi bashya muri iyi gahunda.
Kuva muri Mata 2019 ubwo hatangiranga gahunda ya ''tekana urishingiwe muhinzi-mworozi'', abamaze kugerwaho n'iyi gahunda bagera ku bihumbi 513, aho leta imaze gutanga nkunganire ya miliyari 1 na miliyoni 700, naho miliyari 4 na miliyoni 246 zatanzwe muri gahunda yo kugoboka abahuye n'ibibazo.
Minagri isaba ibigo by'ubwishingizi kunoza service kugirango abagobokwa bahabwe amafranga yabo ku gihe.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere
May 16, 2024
Soma inkuru
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwi ...
May 16, 2024
Soma inkuru
Igishobora gukorwa ahandi ku Isi cyakorwa no muri Afurika- Perezida Kagame
May 16, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti
May 16, 2024
Soma inkuru
NEC yatangaje ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira
May 15, 2024
Soma inkuru
Umurungi yakomoje ku isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku burenganzira bwa muntu
May 15, 2024
Soma inkuru
Abafite ibinyabiziga by’amashanyarazi basabye ko sitasiyo zabyo zigezwa hose
May 15, 2024
Soma inkuru
I Kigali hari kwigirwa uko abasivili barindwa mu ntambara hakoreshejwe AI
May 15, 2024
Soma inkuru