AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu – Soma inkuru...
  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 (Amafoto)

Yanditswe Apr, 30 2024 16:21 PM | 114,769 Views



Rayon Sports WFC yatsinze Indahangarwa WFC ibitego 4-0, yegukana Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka w’imikino wa 2023/2024.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024.

Rayon Sports yinjiye mu mukino hakiri kare ndetse ibifashijwemo na Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy, itsinda Indahangarwa WFC yo mu Karere ka Kayonza.

Kaboy yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 12, yongeramo icya kabiri ku wa 15, ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Kaboy yanyeganyeje inshundura inshuro ebyiri zirimo igitego yinjije ku munota wa 53 n’icyo yatsinze nyuma yo gucenga umunyezamu w’Indahangarwa Iradukunda Gisèle.

Umukino warangiye ari ibitego bine bya Rayon Sports, ku busa bwa Indahangarwa yo mu Burasirazuba. Gikundiro y’Abagore yahise yegukana igikombe cya yo cya mbere cy’Amahoro.

Rayon Sports yahiriwe n’uyu mwaka w’imikino kuko yawegukanyemo n’Igikombe cya Shampiyona ya 2023/2024.

AS Kigali WFC ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Fatima WFC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena.

Amafoto: AS Kigali yatsinze Fatima WFC ibitego 4-1 ku Mumena



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mb

Abantu 8 bashaka kwiyamamaza ku giti cyabo mu matora ya Perezida w’u Rwand

Igishobora gukorwa ahandi ku Isi cyakorwa no muri Afurika- Perezida Kagame

Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabon

NEC yatangaje ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira

Umurungi yakomoje ku isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku burenganzira bwa mu

Abafite ibinyabiziga by’amashanyarazi basabye ko sitasiyo zabyo zigezwa ho