AGEZWEHO

  • Le président Kagame s'est entretenu par téléphone avec Anthony Blinken sur la RDC – En savoir plus...
  • Les équipes des forces de police s’affrontent à Kigali – En savoir plus...

MINEAC : Ibiganiro bitanga ikizere ko nta muturage wo muri EAC uzongera guhutazwa

Poster le Mar, 29 2014 21:22 PM | 914 Views



Ministre w’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Jacqueline Muhongayire avuga ko hari ibiganiro ku rwego rw’akarere bigamije kubaka amahoro arambye n’umutekano , ibiganiro bitanga icyizere ko nta muturage wo muri aka karere uzongera guhutazwa . Ibi yabivugiye mu murenge wa Mareba kuri uyu wa gatandatu mu muganda wo kubakira abanyarwanda birukanywe Tanzaniya. Aba banyarwanda barimo kubakirwa n’abaturage aho batanga amaboko, ibikoresho, ubundi n’amafaranga . Umuturage Kamuhanda Jean Bosco ku giti cye yatanze imbariro zo mu bwoko bw’ibiti bya Kasiya zakoreshejwe mu kuranda amazu abiri kuri atatu yubakwa mu kagari ka Bushenyi. Mu kiganiro na RBA ahamagarira n’abandi baturage gufashanya. Ministre Jacqueline Muhongayire yashimye umuco wo gushyigikirana w’urukundo abaturage bagaragarije bagenzi babo birukanywe Tanzaniya , agaragaza n’icyizere ko gushushubikanya Abanyarwanda muri Tanzaniya bitazongera ko hariho ibiganiro mu karere. Yagize ati{” ibiganiro ku rwego rw’akarere birahari, nibwira ko igihe kizagera iby’umupaka ntibibe bifite agaciro maze abaturage bakabana mu mahoro n’umutekano, ntimuzihebe rero, twe turagerageza gufasha abatashye, ariko hari n’abanyarwanda bakiriyo tugomba gukurikirana ko ubuzima bwabo ko bumeze neza”. } Umuyobozi w’akarere ka Bugesera , Rwagaju Louis avuga ko muri aka karere harimo kubakwa amazu 204, kandi ko yose yazamuwe, 86 akaba amaze gusakarwa. Hagati aho abanyarwanda birukanywe Tanzaniya babaye bafashijwe kubona icumbi mu baturage hari aho ubuyobozi bwishyura hari n’ahandi abaturage bitanze bacumbikira abo banyarwanda nta kiguzi.


Soyez le premier à commenter cet article

Laissez un commentaire:



RSS FEED

Le Rwanda et la Guinée Bissau renforcent la coopération

Le président mozambicain félicite les Forces Rwandaises en mission

L'horticulture à l'honneur au Rwanda

La sécurité totale sur le lac Kivu grâce à l'uni

La mortalité infantile baisse sensiblement au Rwanda

Recul dans la lutte contre le paludisme dans certaines parties du Rwanda

Rwanda : Rétrospective économique 2021

Le Rwanda se félicite de la croissance économique au troisiè