AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Urwego rw’ubuzima ruhamye, inkingi mwikorezi yashinzwe mu myaka 25 ishize

Yanditswe Jun, 30 2019 08:48 AM | 11,281 Views



Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y'imyaka 25 ishize rwibohoye, bamwe mu baturage bemeza ko ingufu zashyizwe mu kunoza servisi zijyanye n'ubuzima n'ibikorwaremezo byo muri uru rwego byatanze umusaruro ufatika mu kwita ku buzima bw'umuturage.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyazamutse mu myaka 25 ishize, aho cyavuye ku myaka 28 kuri ubu kikaba kigeze ku myaka 68.

Nyuma yo kwibohora k'u Rwanda ibijyanye na serivisi zitangwa mu rwego rw'ubuzima ndetse n'ibikorwaremezo byo muri uru rwego, ni hamwe mu ho Leta y'u Rwanda yashyize ingufu cyane.

Abivuriza mu mavuriro ari hirya no hino mu gihugu bemeza ko serivisibahabwa zijyanye n'ubuvuzi kuva ku bajyanama b'ubuzima kugera mu bitaro by'icyitegerezo zituma bagira ubuzima bwiza.

Kayitesi Fatima, umuturage wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati «  Nageze hano saa mbili baranyakira, njya aho basuzumira, bamfatira ibizamini nyuma muganga ambwira icyo ndwaye none bampaye imiti ndatashye. Biradufasha kuko iyo ugeze ahantu ugasanga services atari nziza urushaho kuremba. Umuti wa mbere ni serivisi nziza. »

Umuturage wo mu Karere ka Burera witwa Mahirwe Claudine na we ashima urwego rw’ubuzima aho rugeze mu myaka 25 ishize.

Ati « Nari ntwite, naje hano baramfasha bahita bamvura, barambaga, mbere byaragoranaga kuko byasabaga gufata imodoka umuntu ajya CHUK, ubu twabonye ivuriro riduha services hafi, umuntu baramuvura akakira. »

Hashize imyaka 6 ibitaro bya Butaro mu Karere ka Burera  bitangiye kuvura by'umwihariko indwara za kanseri, Umuyobozi w'Ibitaro bya Butaro Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko mu barwayi basaga ibihumbi 10 bakiriye, abagera ku bihumbi 8 basanze bafite kanseri zitandukanye.

Yagize ati «  Abaje batararemba cyane tubaha imiti kdi tubona igenda itanga icyizere ko, mu myaka 2 cyangwa 3 tuzatangira kumenya umubare w'abakize. Kwipimisha hakiri kare, bituma uvurwa ugakira. Iyo utinze kwivuza, ukagera mu gihe cyo kuremba, gufasha biba biri hasi. Cancer y'ibere n'iy'inkondo y'umuta ni zo kanseri tumaze kubona zigaragara cyane mu Rwanda.”

Abivuriza kuri ibi bitaro bahamya ko byabafashije.

Mupendaraha Joseph utuye i Burera ati “Iyo twahuraga n'indwara, twajyaga kwivuza kure, tukajya hanze za Uganda na Tanzania, ariko ubu dusigaye kwivuriza  hano iwacu i Butaro. Baduha services neza hari n'akarusho kuko abanyamahanga nabo basigaye baza kwivuriza hano.”

Na ho Mukuri Leonidas utuye i Musanze ati “Iyo ubonye ibimenyetso ukaza kwivuza, barakwakira bakakuvura. ubuyobozi bw'igihugu twarabushimye kuko baduhaye ibi bitaro bya Cancer. batwakira neza kandi bakatuvura.”


Icyo MINISANTE ibivugaho

Ministeri y'Ubuzima ivuga ko kuri ubu mu gihugu, habarirwa amavuriro asaga 1500 harimo aya Leta ndetse n'ayigenga. Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ni bimwe mu bitaro byakira umubare munini w'abarwayi baza babigana.

Marara Alpha ukuriye ishami ry'ikoranabuhanga muri ibi bitaro, avuga ko ikoranabuhanga ryiswe Open Clinic rifasha mu mitangire myiza ya serivisi ku bagana ibi bitaro. Muri ibi bitaro udukarita dufasha mu gukurikirana dosiye y'umurwayi tumaze guhabwa abasaga ibihumbi 500.

Yagize ati “Mbere tutarashyira iri koranabuhanga muri CHUK, umurwayi yarazaga agahita ajya mu ishami ari buvurirwemo aho hagasigara dossier, ejo yaza akajya ahandi, ugasanga umurwayi dosiye nyinshi mu bitaro bimwe. Aka gakarita gafasha umurwayi kwinjirira mu irembo rimwe, umwakiriye ajya muri system akoresheje aka gakarita, umurwayi akaburwa kdi akishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Uretse amavuriro ya Leta, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari umubare munini w'abikorera bahisemo gushora imari yabo mu rwego rw'ubuzima.

Jean Malic Kalima washinze ivuriro Legacy Clinics avuga ko ajya gukora iryo shoramari yari aziko abazamugana batazaba benshi cyane ariko ubu umubare ni mwinshi.

Ati “Byagaragaye ko byari bikenewe kuba twashyira ishoramari mu bijyanye n'ubuvuzi. Numvaga ahari tuzafasha umubare muto, ariko mu myaka 3 tumaze imibare y'abatugana igenda yiyongera. Twahyize imbaraga mu gushaka abaganga n'abaforomo babishoboye bita ku barwayi.”

Muri gahunda ya Ministeri y'Ubuzima kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2024 (Fourth Health Sector Strategic Plan 2018/2024), harimo ko uburyo abaturage banyurwa na serivisi bahabwa mu rwego rw'ubuzima bizava ku kigero cya 77,4% kikazagera  kuri 85% mu mwaka wa 2024.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko gutanga servisi mu rwego rw'ubuzima byafashije kurwanya indwara zibasiraga abaturage.

Ati « Turi abana twumvaga za macinya za korela uyu munsi ntabihari. Mbere ya 94, nta mutueli yabagaho, amavuriro ategereye abaturage, Malaria y'igikatu yari nyinshi cyane. ngitangira gukora CHUK nyuma ya Jenocide hari abana benshi bicwaga ma Malaria, ikindi kicaga abana cyane n'indwara y'impiswi. »

Yunzemo ati « Uyu munsi byarahindutse, nta mwana wicwa n'umwuma kubera imbaraga zashyizwe mw'isuku. ikindi Perezida Kagame yakoze ubuvugizi haboneka imiti igabanya ubukana bwa VIH, nta muntu ukicwa n'icyuririzi. 91% by'abafara imiti ya VIH bameze neza. Muri 94, imyaka y'ikizere cyo kubaho yari 28, ubu igeze kuri 68. »


Minisitiri Gashumba anavuga ko mu bigenda bikorwa bigamije gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza harimo no kumwegereza services z' ubuvuzi hafi ye, by'umwihariko bahyira amavuriro mato azwi nka poste de sante kuri buri Kagali.

Imibare iruvugira

Kuri ubu 91% by'Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza. Habarurwa kandi abajyanama b'ubuzima basaga ibihumbi 58 ni ukuvuga abajyanama 4 muri buri mudugudu.

Ababyeyi babyarira kwa muganga bavuye 69% bagera kuri 91%. Kugwingira mu bana bato byavuye kuri 44% mu mwaka wa 2010, bigera kuri 38% mu mwaka wa 2015, intego ni uko bizagera kuri 19% mu mwaka wa 2024. Gukingira byo biri kuri 93%.

Mu Rwanda kandi habarurwa ibigo byihariye bikurikirana abarwayi b'impyiko bigera kuri 5, ibitaro byihariye mu kuvura kanseri bya Butaro ndetse n'ikigo kihariye mu buvuzi bwa kanseri buzwi nka ‘Radiotherapy’ cyashyizwe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Mu kurushaho kwita ku buzima bw'abaturage, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byabimburiye ibindi mu gukoresha utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka ‘drones’ mu kugeza amaraso hirya no hino ku mavuriro amaraso ahabwa abarwayi bayakeneye.

                        Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Inkuru ya Carine Umutoni 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #