Yanditswe Sep, 18 2020 06:13 AM | 93,282 Views
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro
rwanzuye ko Paul Rusesabagina aba afungiye by’agateganyo muri gereza mu gihe
cy’iminsi 30 kuko impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha nk’uko zagaragajwe
n’ubushinjacyaha rwasanze zifite ishingiro. Uregwa yahise ajuririra iki
cyemezo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ni bwo Paul Rusesabagina yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo rumutangarize umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yari yaburaniye kuwa 1 w’iki cyumweru.
Perezida w'inteko iburanisha Yankurije Dorothée yabanje kugaragaza kwibutsa ibyaha 13 Rusesabagina akekwa kugiramo uruhare, harimo 7 birebana n’ibikorwa by’iterabwoba na 6 by’ubufatanyacyaha mu byaha byakorewe abaturage bo mu turere twa Nyamagabe mu murenge wa Kitabi na Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata.
Urukiko kandi rwagaragaje ko rwasesenguye n’inzitizi zose zatanzwe n’abunganizi ba Rusesabagina rusanga nta shingiro zifite harimo n’izo kuba arwaye kuko rwasanze kuburana afunzwe by’agateganyo bitamubuza uburenganzira bwo kwivuza.
Ni icyemezo uburana yahise atangaza ko
ajuririye n’ubwo yari yahawe iminsi 5 yo kuba yabikora. Umwunganira mu mategeko
Me Rugaza David avuga ko kujuririra iki cyemezo n’ubwo byakozwe n’umukiliya
wabo bari babanje kubyumvikanaho kandi ko bifitiye inyungu uru ruhande
rw’uregwa.
Gratien HAKORIMANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru