Yanditswe May, 31 2022 19:11 PM | 112,369 Views
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko gahunda yo guteza imbere inganda zikora imyenda mu Rwanda, yagabanyije caguwa kuva ku gipimo cya 26% muri 2013 igera ku gipimo cya 1%, kandi inganda zikora imyenda zigera kuri 64 zivuye kuri 6.
Ku rundi ruhande bamwe mu bafite
inganda zitunganya imyenda mu Rwanda bavuga ko kubona ibikoresho by'ibanze
bihendutse, ari kimwe mu byatuma imyenda irushaho guhenduka cyane kuko irushaho
gukundwa.
Ni mu masaha ya sa sita abakozi b'uruganda rukora imyenda rwa C&D Products Rwanda ruhereye mu cyanya cy’inganda i Masoro, barimo gufata amafunguro asanzwe ategurwa n'uru ruganda kandi nta kiguzi gisabwe abakozi, ni nako ariko abandi bo bakiri mu kazi kubera ko ari benshi bisobanuye ko batasohokera rimwe.
Maryse Mbonyumutwa umaze imyaka 3 ayobora uru ruganda ndetse wanamaze imyaka 27 aba hanze y'u Rwanda, ashimangira ko yahisemo gutangiza uru ruganda kugira ngo agire umusanzu atanga mu guhanga imirimo mu gihugu cye cy'amavuko.
"Uru ruganda rwatangiranye abakozi 380 rumaze kugera ku bakozi 4.100 aho abagera kuri 80% ari abagore. Rufite ubushobozi bwo gutunganya imyenda ibihumbi 10 ku munsi by'umwihariko amakote y'imbeho n'ay'umurimbo. Hejuru ya 80% by'imyenda ikorerwa muri uru ruganda yoherezwa mu bihugu byo hanze kubera ahanini ibiciro byayo, gusa haratekerezwa kongera ingano y'imyenda yoherezwa ku isoko ryo mu Rwanda muri gahunda yo kugabanya ingano y'imyenda yinjira mu gihugu yarakoreshejwe izwi nka caguwa."
Nanone ariko ababonye imirimo muri izi nganda zitunganya imyenda bishimira ko ukwiyongera kwazo kutagarukira ku kuba bazikuramo amafranga gusa, kuko zinabasigira ubumenyi bukomeye mu gukora mu nganda ibi bikazabahesha amahirwe yo kuzabona imirimo ahandi cg gushinga inganda ziciriritse.
Imibare ya minisiteri y'ubucuruzi n'inganda igaragaza ko inganda z’imyenda zahaga akazi abantu ibihumbi 41 963 mu mwaka wa 2017, muri 2019 bari ibihumbi 71 212 ariko kubera icyorezo cya Covid 19 abagahawe muri izi nganda bari ibihumbi 57 527.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’inganda muri Minicom, Evalde Mulindankaka asobanura ko ikumirwa ry’imyenda yambawe yinjira mu gihugu yatumye ishoramari mu nganda zitunganya imyenda mishya rirushaho kwiyongera.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isobanura ko yashyizeho
uburyo bwo gusonera imisoro ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda, mu rwego
rwo kureshya abashoramari mu nganda z’imyenda, gusa muri gahunda irambye
haratekerezwa kuzana mu Rwanda ibikoresho by’ibanze cyane cyane ibitambaro
kugirango bigabanye ikiguzi kigenda mu kubona umwenda mushya.
Jean Claude Mutuyeyezu
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
4 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
4 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
5 hours
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru