AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urubyiruko rwasabwe kutajenjeka mu kwirinda SIDA

Yanditswe Dec, 02 2022 05:41 AM | 223,970 Views



Ubushakashatsi n'ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by'umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n'ubu bwandu. 

Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa  bari kuri 3,7% mu kwandura mu gihe abahungu ari 2, 2%. 

Abaturage biganjemo urubyiruko basanga hakenewe kongera ubukangurambaga bwimbitse mu guhagarika umuvuduko w'ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko.  Barabivuga mu gihe kuri iyi tariki ya 1 Ukuboza ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe karere ka Huye ku rwego rw'igihugu.

Ndagiwenimana Apollinare atuye mu Murenge wa Muganza wo mu karere ka Gisagara, avuga ko kuba ubwandu bushya burimo kwiyongera mu rubyiruko, biterwa n'uko abantu by'umwihariko urubyiruko babona Icyorezo cya SIDA bakagifata nk'izindi ndwara batagitinya kuyandura. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi, avuga ko mu gukomeza guhanga na SIDA hagabanywa ubwandu bushya, leta ishyize imbaraga mu bukangurambaga no kuzamura imyumvire cyane cyane mu rubyiruko.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, abantu bafite virus itera SIDA bari kuri 3% by'abaturage bose.

Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC , bwagaragaje ko mu Rwanda ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka itanu ishize, aho abandura kuri ubu ari abantu ibihumbi 5000 ku mwaka. 

Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura