Yanditswe Dec, 02 2022 05:41 AM | 223,357 Views
Ubushakashatsi n'ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by'umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n'ubu bwandu.
Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7% mu kwandura mu gihe abahungu ari 2, 2%.
Abaturage biganjemo urubyiruko basanga hakenewe kongera ubukangurambaga bwimbitse mu guhagarika umuvuduko w'ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko. Barabivuga mu gihe kuri iyi tariki ya 1 Ukuboza ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe karere ka Huye ku rwego rw'igihugu.
Ndagiwenimana Apollinare atuye mu Murenge wa Muganza wo mu karere ka Gisagara, avuga ko kuba ubwandu bushya burimo kwiyongera mu rubyiruko, biterwa n'uko abantu by'umwihariko urubyiruko babona Icyorezo cya SIDA bakagifata nk'izindi ndwara batagitinya kuyandura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi, avuga ko mu gukomeza guhanga na SIDA hagabanywa ubwandu bushya, leta ishyize imbaraga mu bukangurambaga no kuzamura imyumvire cyane cyane mu rubyiruko.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, abantu bafite virus itera SIDA bari kuri 3% by'abaturage bose.
Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC , bwagaragaje ko mu Rwanda ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka itanu ishize, aho abandura kuri ubu ari abantu ibihumbi 5000 ku mwaka.
Jean Pierre Ndagijimana
91% by'abafata imiti igabanya ubukana bwa virus itera Sida bamaze kugabanya virus mu maraso zig ...
Sep 30, 2021
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame asanga gutsinda SIDA bishoboka, gusa ngo birasaba ubufatanye
Dec 02, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu baturage basaga bafite virusi itera SIDA bashima uburyo Leta y’u Rwanda yabafashije ...
Dec 05, 2019
Soma inkuru
Abakobwa b'abangavu n'abagore bakiri bato ibihumbi 6,200 ni bo bandura virusi itera SIDA b ...
Dec 02, 2019
Soma inkuru
U Rwanda rugiye gushyiraho gahunda nshya yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera sida, hat ...
Jun 23, 2016
Soma inkuru
Bamwe mu bafite Virus itera SIDA mu Rwanda bavuga ko bashima Leta y' u Rwanda uburyo yagize uruhare ...
Mar 01, 2016
Soma inkuru