AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Urubyiruko ibihumbi 8 rwitabiriye ibikorwa by’urugerero ruciye ingando

Yanditswe May, 25 2019 23:19 PM | 6,134 Views



Urubyiruko rusaga ibihumbi 8 rwitabiriye ibikorwa by'urugerero ruciye ingando hirya no hino mu gihugu ruvuga ko bashyize imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage no guhindura imyumvire ya bamwe idindiza iterambere ry'igihugu.

Ibikorwa uru rubyiruko ririmo bihindura imibereho y'abaturage byiganjemo imirimo y'amaboko, kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi, ndetse no kurwanya icuruzwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.

Nyirabagarura Esperance w'imyaka 58 utuye mu Murenge wa Rukara, mu Karere ka Kayonza yaramaze igihe kinini aba mu nzu yari ishaje ku buryo yari afite impungenge z'uko izamugwaho. Ni umwe mu bagezweho n'ibi bikorwa by'urubyiruko ruri mu rugerero ruciye ingando ashima iki gikorwa cy'indashyikirwa.

Bamwe muri uru rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa cy'urugerero ruciye ingando  ruvuga ko imbaraga bakoresha muri ibi bikorwa zunganira ingengo y'imari igihugu cyagashyize muri ibi bikorwa bihindura imibereho y'abaturage.

Minisitiri ushinzwe ubutaka n'imiturire mu gihugu cya Angola Ana Paula de CARVALHO ashima gahunda nk'izi zo kwishakamo ibisubizo n'uburyo abaturage bazigiramo uruhare.

Atangiza ku mugaragaro ibikorwa by'urugerero ruciye ingando, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu ndetse ko umusanzu batanga wo guhindura imibereho y'abaturage ari ingirangamaro bakaba basabwe kongeramo imbaraga kuri izi gahunda zo kwishakamo ibisubizo.

Uru rugerero ruciye ingando muri uyu mwaka wa 2019 rwitabiriye n'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018, bagera ku 8265 rukaba ruri kubera ku rwego rwa buri karere kuri site 27.

Ni igikorwa uru rubyiruko ruzamaramo ukwezi rukora imirimo itandukanye ifasha abaturage gutera imbere.

Inkuru ya Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize