Yanditswe Oct, 01 2020 09:56 AM | 156,233 Views
Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruherereye mu Karere
ka Nyanza rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, kuri
uyu wa Kane, rwategetse ko imanza ziregwamo abahoze ari abavugizi b'inyeshyamba
za FLN ari bo Nsabimana Callixte wiyise
Sankara na Nsengimana Herman zahuzwa kuko rwasanze ibyaha aba bombi
bakurikiranweho babihuriyeho.
Tariki ya 10 Nzeri nibwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise Sankara rwahuzwa n'urwa Nsengimana Herman kuko ibyaha aba bombi bakurikiranweho babihuriyeho bikaba bifitanye isano ya hafi kuko bose babaye abavugizi b'umutwe w'inyeshyamba za FLN umutwe w'ingabo ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yari akuriwe na Paul Rusesabagina.
Uyu mutwe ushinjwa ibyaha byo kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda aho byanagiye bihitana ubuzima bw'abaturage b'inzirakarengane mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu myaka itandukanye.
Ubushinjacyaha buhereye kuri ibi bwasabye ko kuburanisha izi manza ari ebyiri mu bihe bitandukanye byaba ari ugutwara umwanya w'ubusa.
Gusa Nsabimana Callixte ndetse n'umwunganira mu mategeko Me, Moise Nkundabarashi ntibari banyuzwe n'ubusabe bw'ubushinjacyaha ku guhuza izi manza zombi.
Nsabimana Callixte wiyise Sankara yagaragazaga ko we amaze igihe kinini yisobanura ku byaha bitandukanye akekwaho ndetse anavuga ko izi manza ziramutse zihujwe byasa nko gusubiza ibubisi ubwiregure bwe muri rusange.
Ikindi Nsabimana Callixte yari yasabye urukiko tariki ya 10 ukwezi gushize, yari yavuze ko ngo niba hari icyifuzo cyo guhuza izo manza zombi,urukiko rwakwiye kuba rushyiramo n’urubanza rwa Paul Rusesabagina yise sebuja.
Nsabimana Callixte wiyise Sankara witabiriye iburanisha rya none ari muri gereza ya Nyarugenge, nta jambo na rimwe yarengeje ku mwanzuro w'urukiko wo guhuza urubanza rwe n'urwa Nsengimana Herman.
Urukiko rukaba rwahise rutangaza ko urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana ruzasubukurwa taliki ya 24Ugushyingo 2020.
Nsengimana Herman wari wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN
Callixte KABERUKA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru