AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Umuryango Never Again Rwanda urahamagarira urubyiruko kwirinda ibyabuza abandi amahoro

Yanditswe Sep, 21 2021 18:30 PM | 45,955 Views



Umuryango Never Again Rwanda urahamagarira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, kwitwararika bakirinda ibyabuza abandi amahoro kandi bagahorana imitekerereze isesengura ibyo babwirwa aho kubimira bunguri.

Ni mu gihe abaturage bo banyuranye bahamya ko kwirinda amakimbirane, ibihungabanya umutekano n'ibyorezo biri mu bishobora gutuma inzira yo kubaka amahoro arambye yorohera abayinyuramo.

Sibomana Assadi, umwe mu Banyarwanda bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi aza gucyurwa n'ingabo z'u Rwanda mu 1997 mu gikorwa cyiswe ''Operation Kimya'', cyari kigamije gucyura Abanyarwanda bari barahunganye na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda barabafashe bugwate, bakababuza gutahuka mu rwababyaye.

Akigera mu gihugu yatanze umusanzu mu nkiko gacaca cyane ko yari azi neza amakuru ku bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu musaza w'imyaka 62 y'amavuko ashingiye ku rugendo yanyuzemo, araca akarongo ku bishobora kuba inzitizi z'amahoro arambye.

Ati ''Ibibangamira amahoro ni byinshi, harimo ivangura, kudashyira hamwe, kutumvikana, kubama mu makimbirane amwe asasiye yoroshe mu mitima atagaragara inyuma, ku buryo asandara akonona byinshi. Ivangura ry'amoko n'uturere twabayemo.''

Siboman avuga ko kubaka amahoro arambuye kuri iki gihje bishoboka mu gihe ubuyobozi bwiza bwamaze guharura inzira zo kunyuramo.

''Ibyo twaciyemo ndi umuhamya w'uko bitazongera, njye mbona byoroshye kuko ab'ubu baranyura mu nzira iteguye. Aho twanyuze hakomeye kurusha uyu munsi, twe twanyuze ahadashashe, tunyura mu mahwa no mu nzitiro.''

Kimwe n'abandi baturage yaba abakuze ndetse n'urubyiruko, bemera ko amahoro ari umusingi w'iterambere rirambye, bakaba bagomba guharanira ko inzira y'amahoro yabangamirwa

Umuryango uharanira amahoro no kurwanya jenoside, Never Again Rwanda usaba abatuye isi ko uburenganzira bwo kwisanzura butagomba kubuza abandi amahoro.

Mahoro Eric umuyobozi wungirije w'uwo muryango ati ''Tuributsa abatuye isi ndetse n'Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, ko nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura tugomba no kwibuka uburenganzira bw'abandi. Kuko ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside uba ubangamira ubwo burenganzira.”

“Ikindi ni uruhare rw'umuryango, kuko ubushakshatsi bwagaragaje ko hari igihe ababyeyi gito baga icyuho ingengabitekerezo ya jenoside. Ikindi ni uko urubyiiruko rugomba kugira imitekereze isesengura ku binyura ku mbuga nkoranyambaga zidatekanye, dore ko binyuraho ntawe ubanje kubigenzura.''

Umunsi mpuzamahanga w'amahoro wizihirijwe mu turere tunyuranye tw'igihugu, ahagiye hasurwa ibikorwa binyuranye bifasha abaturage mu rugendo rwo kubaka amahoro nk'amacumbi bubakiwe, guhabwa amazi meza, gutera ibiti by'ubumwe n'ubwiyunge.

Hakaba hanakozwe ibiganiro mu baturage no mu rubyiruko by'umwihariko bigamije gusesengura ibibangamira amahoro.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura