Yanditswe Jun, 09 2022 20:12 PM | 73,435 Views
Komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena, yasabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kurushaho kwegera abaturage no
kubegereza serivisi z’imiturire, hagamijwe gukosora amakosa akunze
kugaragara ahanini bitewe n’uko
abaturage bamwe badasobanukiwe n’imikoreshereze y’igishushanyo mbonera n’igishushanyo
kimbitse cy’imiturire.
Ni kenshi abatuye Umujyi wa Kigali, bakunze kugaruka ku bibazo bikigaragara mu miturire y’aho bafite ubutaka cyangwa aho bifuza kugura ibibanza, ahanini ibi bibazo bigashingira ku mitangire ya serivisi bavuga ko zitabanogeye zirimo no kuba badahabwa ku gihe amakuru yose bakenera muri serivisi y’ubutaka n’imiturire.
Uwitwa Benimana Emeriya utuye muri Masaka yagize ati "Igishushanyo mbonera kiraza kikagufata kiti uri mu nganda, imisoro ikazamuka, yazamuka ugasanga urimo gusora ibintu utazi ibyo aribyo, ni kuki igishushanyo mbonera kitajyendana n’ibikorwa?."
Perezida wa komisiyo ya Politike n'imiyoborere myiza muri sena, Senateri Dushimimana Lambert avuga ko hari byinshi bashima ku birebana n’uburyo abatuye Umujyi wa Kigali bazamuye urwego rw'imyumvire ku mikoreshereze y'igishushanyo mbonera cy'aho batuye, ariko ngo ubuyozi bw’uyu mujyi n’inzego z'ibanze bakorana bakwiye gukomeza ubwo bukangurambaga, kugeza ubwo umuturage azaba ariwe uba ku isonga ry’imikoreshereze y’iki gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu mujyi wa Kigali
"Ibyo dusaba ni ibintu bibiri, hari ubushobozi bw’umuturage tugomba kureba ariko hari n’uko Umujyi ugomba kuba umeze, Umujyi wa Kigali twifuza, tumaze kubonera ibihembo byinshi icyo rero dushaka ni uko mbere y’uko hagira igitegurwa umuturage abe yakimenye, niba bavuga bati aho utuye turifuza ko hamera hatya kubera impamvu runaka nibabimubwire hakiri kare, nibyo twababwiraga ngo nimugere hasi cyane no mu midugudu mukarane n’ab’inzego z’ibanze bari hasi, ku buryo igishushanyo mbonera ubuturage akibona agahita we yibona, ategurwe hakiri kare amenye ngo mu myaka itatu ubutaka bwange ndabuteganyiriza iki.’’
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage mu Mujyi wa Kigali, Urugeni Martine avuga ko Umujyi wa Kigali ukomeje gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka n’iz’imyubakire, binyuze mu kunoza imikorere yari isanzweho no kongera umubare w’abatanga izi serivisi
Abakozi b’Umujyi wa Kigali basobanuriye aba basenateri ikibazo bavugaga ko bamwe mu baturage bibajije impamvu muri rusange ingano y’ikibanza cyo gutuzamo umuryango yagabanutse mu Mujyi wa Kigali yagabanutse.
Igisubizo ni uko guverinoma yifuza ko mu mwaka wa 2050 ubwo abatuye Umujyi wa Kigali bazaba bakabakaba muri miliyoni 4, bazaba bakibasha gutura muri uyu mujyi kandi bakahabona ibyo bazaba bakeneye by’ibanze nk’uko bimeze muri iki gihe.
Jean Paul MANIRAHO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru