AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Uko ingufu za nikeleyeri zakoreshwa mu iterambere ry’abaturage

Yanditswe Feb, 06 2023 20:52 PM | 25,427 Views



Mu Rwanda hakomeje gahunda yo kwiga uburyo hakoreshwa ingufu za Nikereyeli mu nzego z'ubuhinzi n'izindi. 

Izi ngufu ubusanzwe zari zimenyerewe mu bikorwa byangiza ubuzima bw'abantu n'ibintu ariko kandi impuguke zemeza ko zishobora no kuba umusemburo wo guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abahinzi batandukanye bavuga ko muri iki gihe bahura n’ingaruka nyinshi mu mirimo yabo ziterwa n’uko ibihe byahindutse, ibi bigatuma batabona umusaruro uko bikwiye.

N'ubwo  bimeze gutyo ariko, abahinzi bemeza ko baramutse babonye ikoranabuhanga ryisumbuyeho ubuhinzi bwabo bwatera imbere bityo n'umusaruro ukiyongera bagasagurira n'amasoko yo hanze y'u Rwanda.

Aha batanga urugero rw’ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuhira kuko ryanabafasha guhinga mu bihe byose bityo bakabona umusaruro utubutse ujya ku masoko.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ingufu za Nikeriyeri mu Rwanda, Ndahayo Fidele asobanura ko ingufu za nikleyeri zimenyerewe mu gukora ibisasu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ariko ko hatangiye gutekerezwa uko izo ngufu zakoreshwa mu bundi buryo bwiza, kandi bufitiye abaturage akamaro mu nzego zose.

Ikoranabuhanga rya Nikeriyeli mu buhinzi ryifashisha imirasire ifasha mu kurwanya udukoko n'indwara, ndetse no kongera umusaruro w'ibihingwa, kurinda ubutaka n'amazi  ndetse n'umutekano w'ibihingwa muri rusange.

Iri koranabuhanga kandi rishobora gukoreshwa mu buvuzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'ibindi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2