Yanditswe Feb, 06 2023 20:52 PM | 25,427 Views
Mu Rwanda hakomeje gahunda yo kwiga uburyo hakoreshwa ingufu za Nikereyeli mu nzego z'ubuhinzi n'izindi.
Izi ngufu
ubusanzwe zari zimenyerewe mu bikorwa byangiza ubuzima bw'abantu n'ibintu ariko kandi
impuguke zemeza ko zishobora no kuba umusemburo wo guteza imbere umusaruro
ukomoka ku buhinzi.
Abahinzi batandukanye bavuga ko muri
iki gihe bahura n’ingaruka nyinshi mu mirimo yabo ziterwa n’uko ibihe
byahindutse, ibi bigatuma batabona umusaruro uko bikwiye.
N'ubwo bimeze gutyo ariko, abahinzi bemeza ko
baramutse babonye ikoranabuhanga ryisumbuyeho ubuhinzi bwabo bwatera imbere
bityo n'umusaruro ukiyongera bagasagurira n'amasoko yo hanze y'u Rwanda.
Aha batanga urugero rw’ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuhira kuko ryanabafasha guhinga mu bihe byose bityo bakabona umusaruro utubutse ujya ku masoko.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ingufu za Nikeriyeri mu Rwanda, Ndahayo Fidele asobanura ko ingufu za nikleyeri zimenyerewe mu gukora ibisasu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ariko ko hatangiye gutekerezwa uko izo ngufu zakoreshwa mu bundi buryo bwiza, kandi bufitiye abaturage akamaro mu nzego zose.
Ikoranabuhanga rya Nikeriyeli mu
buhinzi ryifashisha imirasire ifasha mu kurwanya udukoko n'indwara, ndetse no
kongera umusaruro w'ibihingwa, kurinda ubutaka n'amazi ndetse n'umutekano w'ibihingwa muri rusange.
Iri koranabuhanga kandi rishobora gukoreshwa mu buvuzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'ibindi.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru