AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Uko icyayi cyahinduye ubuzima bw'abatuye i Nyamagabe

Yanditswe Sep, 04 2020 11:13 AM | 166,632 Views



Abahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko ukwiyongera kw'inganda zigitunganya byazamuye umusaruro bituma iki gihingwa ngengabukungu gihindura ubuzima bw'abatuye muri aka gace. 

Ni mu gihe ikigo cy'igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi (NAEB) kigaragaza ko umusaruro w'icyayi uyu umwaka wazamutseho toni zisaga ibihumbi 30 ugererangiye n'umwaka ushize.

Hashize imyaka isaga mirongo itanu imisozi ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu gice cy'iyari Perefegitura Gikongoro ihinzweho icyayi. Ubu  ni imirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Gatare, Kibilizi, Buruhukiro na Musebeya.

Karamage Felicien na Nzariturande Jean Bosco ni abasaza basaziye mu buhinzi bw'icyayi mu Murenge wa Kitabi. Aba basaza bavuga ko bwa mbere batangira guhinga icyayi, ingemwe zacyo bazikuraga mu gishanga cya Mwogo.

Imyaka uko yagendaga yicuma, ni ko n'abaturage muri ibi bice barushagaho guhinga icyayi. Gusa na none ku rundi ruhande, abatuye muri ibi bice bemeza ko kubera imiterere mibi y'ubutaka bwagundutse, nta bindi bihingwa byera muri ibi bice.

Hirya no hino mu misozi muri ibi bice, icyayi ni cyo kiganje ku misozi. Nk'umugenzi uhatembereye bwa mbere wibaza yibaza uburyo abatuye iyi misozi miremire aho bakura ibiribwa kuko utapfa kubona nk'imirima y'ibijumba, imyumbati n'indi myaka. Ubuhinzi bw'icyayi abagihinga bemeza ko ari umurage kandi w'abo bakomotseho.

Aba baturage bemeza ko icyayi ari bwo buzima bwabo aho bamwe banagihangiye imbyino n'imivugo.

Kuba kandi ngo inganda z'icyayi zariyongereye, aba bahinzi bemeza ko byazamuye agaciro kacyo. Bose iterambere bagezeho barikesha icyayi. Aba baturage bavuga ko batasigara inyuma muri gahunda za Leta babikesha iki gihingwa.

Kuva hajyaho gahunda yo guhuriza hamwe abahinzi mu makoperative, aba bahinzi bishimira ko iterambere ryabo ndetse n'umutungo byazamutse kubera gukorera hamwe.

Abafite inganda zitunganya icyayi nabo bemeza ko imyumvire y'abahinzi uko yagiye izamuka, byatumye umusaruro uruganda rutunganya wiyongera ku bwinshi. 

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, yemeza ko bafite gahunda yo kongera ubuso buhingwaho icyayi kugirango bakomeze bongere umusaruro.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda NAEB, cyo kigaragaza  ko kizakomeza guha amahugurwa abahinzi b'icyayi n'abagisarura kubera ko ari bo batuma icyayi cy'u Rwanda gishimwa na benshi mu ruhando mpuzamahanga. Ntwali Pie, umuvugizi wa NAEB arabisobanura muri aya magambo.

Imibare dukesha NAEB igaragaza ko umusaruro mbumbe w'umwaka ushize kuva mu kwezi kwa gatandatu 2018 kugeza mu kwezi kwa karindwi 2019,hatunganyijwe toni zisaga ibihumbi 30 z’ icyayi zinjije miliyoni zisaga 83 z'amadorari. Uyu musaruro waje kwiyongera uyu mwaka aho kuva mu kwezi kwa karindwi 2019 kugeza mu kwezi kwa gatandatu 2020 hatunganywa toni ibihumbi 33 z’ icyayi  zinjije miliyoni zisaga 93 z'amadorali.


Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu