AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Uko Mutuelle de Santé yagabanyije imfu mu Rwanda

Yanditswe Jun, 16 2022 15:23 PM | 83,634 Views



Bamwe mu baturage baravuga ko kuba bafite ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé bituma bumva batekanye kuko mu gihe bahuye n’indwara, bivuza kare batararemba cyangwa ngo bahasige ubuzima. 

Ni mu gihe mbere ngo byasabaga kwitabaza imiryango kugira ngo umuntu ashobore kwivuza.

Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze. 

Bamwe mu baturage bavuga ko bubafasha kwita ku buzima bwabo, mu gihe mbere bamwe bagorwaga no kwivuza.

Gakwaya Boniface utuye mu karere ka Gasabo agira ati "Kuri ubu umuntu udafite Mutuelle de Santé nta buzima aba afite, wibaza ahuye n'indwara uko yabigenza, yakwivuza gute? iyo ugiye kwivuza udafite Mutuelle de Santé wishyura 100%. Muri iki gihe Mutuelle de Santé iratworohereza, mbere wafatwaga n'indwara ukifashisha umuryango kugira ngo ushobore kwivuza, byabaga ari umutwaro munini ku muryango, bajyaga mu madeni kugira ngo umuntu avurwe."

Uzayisenga Denise utuye mu karere ka Rwamagana ati "Mutuelle de Santé ni impozamarira, iyo uyifite uba wifitiye icyizere, uba wumva ko ikibazo wagira warwara, warwaza abana, uba ufite amafaranga 200 ukumva ko wajya kwa muganga, mu gihe mbere umuntu yaremberaga mu rugo bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura kwa muganga."

Abakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bahamya ko ikoranabuhanga mu myishyurire ryoroheje uburyo bwo gutanga imisanzu.

Ubwo bwisungane kandi bubaha uburenganzira bwo kwivuriza ku mavuriro yose ya Leta mu gihugu.

Kubera kumenya agaciro ka Mutuelle de Santé, abaturage bavuga ko bakora uko bashoboye kose ngo imisanzu isabwa bayitange ku gihe.

Kuri ubu abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza. 

Nko mu kigo nderabuzima cya Remera muri Gasabo, mu bantu 200 bakirwa ku munsi, 10 gusa ni bo usanga badafite Mutuelle de Santé, mu gihe mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro byakira buri kwezi abaturage ibihumbi 6 bivuza bataha, n'ibihumbi 2 bivuza bari mu bitaro, 95% byabo baba bafite mutuelle de Sante.

Ibi ngo bifasha abaturage kwirinda ibyabaga intandaro yo gukomererwa n’indwara ndetse n’impfu.

Kuva mu mwaka wa 2015 ibirebana no gukusanya imisanzu ya Mutuelle de Santé byashyizwe mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB. 

Muri uwo mwaka ubwitabire bwari 73%, muri 2020 bwageze kuri 79% naho kuri ubu ni 87%. 

RSSB ivuga ko ubwitabire bwa Mutuelle de Santé y'umwaka utaha bugeze kuri 51%, mu gihe nk'iki umwaka ushize bwari kuri 23%.

N’ubwo bimeze bitya ariko, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mutuelle de Santé muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias avuga ko kugeza ubu hari abatarumva agaciro ko kugira mutuelle de santé.

"Hari abantu usanga batarigeze bishyura Mutuelle de Santé kuva babaho cyangwa bakayishyura rimwe akamara imyaka 3 atishyura, kugira ngo tumenye impamvu batishyura, muri uyu mwaka hari ubushakashatsi buri gukorwa, raporo yabwo izasohoka mu mpera z'uku kwezi buzadufasha kumenya impamvu hari abantu kuva Mutuelle de Santé yatangira batarayishyura, ni ubushakashatsi burimo gukorwa n'inzobere kandi bukorerwa ku rwego rw'igihugu."

Uretse imisanzu y'abaturage mu zindi nkomoko z'amafaranga akoreshwa muri mutuelle de Sante harimo atangwa na leta, inkunga itangwa n’abakozi  bo mu nzego za Leta n’abo mu rwego rw’abikorera, iy’amasosiyete y’itumanaho, iva mu bigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bw’indwara, n’inkunga itangwa n’amasosiyete y’ubucuruzi bwa lisansi na mazutu.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko 91% by’abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima, 94% by’ababyeyi babyarira kwa muganga, naho kuboneza urubyaro biri kuri 64%.

Icyizere cyo kubaho ku munyarwanda ni imyaka 67, uburumbuke ku mugore ni abana 4,1 ariko intego ni ukugera ku bana 2,3 mu mwaka wa 2050.

Imfu z’ababyeyi ni 203/100.000, intego akaba ari  ari ukugera munsi y’imfu 20/100.000 mu mwaka wa 2050. 

Impfu z’abana ziri ku kigero cya 33/1000 intego akaba ari ukugera munsi y’abana18/1000 mu mwaka wa 2050, igwingira mu bana ni 33%, intego akaba ari 3% mu mwaka wa 2050.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize