AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Ubwigenge bw’u Rwanda, amahirwe yapfushijwe ubusa- Impuguke

Yanditswe Jul, 02 2021 08:25 AM | 48,606 Views



Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 59 isabukuru y’ubwigenge, hari ababona ubu bwigenge nk’amahirwe yapfushijwe ubusa, kuko yari kuba inzira yari gutuma Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe ariko si ko byagenze.

Ku itariki nk’iyi ya 1 Nyakanga mu 1962 ni bwo u Bubiligi bwemeye ko u Rwanda rwigenga bukarekera aho kurukoloniza. Nyamara abakoloni ntibahise bagenda ahubwo bakomeje gutegekera mu Banyarwanda. Bari baramaze no kubabibamo amacakubiri.

Ubu bwigenge budashyitse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV abubonamo amahirwe yahawe igice kwimwe cy’Abanyarwanda.

Ibi ni byo bituma Gisagara Theoneste wo mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yemeza ko ubwigenge bwashyizwe mu maboko y’abantu bateguwe n’abakoloni.

Guha u Rwanda ubwigenge butazagira icyo bumarira abaturage ngo byakozwe mu nyungu z’abakoloni b’Ababiligi bityo Sheikh Abdul Karim Harerimana w’inararibonye muri poliki akemeza ko icyo aba bakoloni bashakaga bakigezeho:

Mu kiganiro cyatambutse mu bitangazamakuru bya RBA, byagaragaye ko kubera kutamenya icyo bari bakeneye abanyapolitiki bo mu ishyaka rya Parmehutu n’andi mashyaka byari bihuje gahunda babonye ubwigenge nk’umwanya wo kwikiza Umwami n’abatutsi, aho gukemura ibibazo by’abanyarwanda.

Ibibazo byagombaga gukemurwa harimo n’iby’impunzi ariko Leta yageze aho ivuga ko u Rwanda rwuzuye nyamara rwari rutuwe na miliyoni 5,5 nk’uko Sheikh Harerimana Abdul Karim abigaragaza.

Ikibazo cy’amacakubiri kandi ngo cyarakomeje bigera no kuri jenoside yakorewe abatutsi yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA muri Nyakanga 1994.

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama