Yanditswe Dec, 22 2021 15:30 PM | 69,539 Views
Bamwe mu bahinzi
bo mu ntara y’Iburasirazuba bashyizeho uburyo bwo kuhira, barishimira umusaruro
bagezeho mu gihe imvura itaguye neza mu bice bitandukanye by’iyi ntara.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB kiravuga ko leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo abahinzi bose baturiye amazi bafashwe kuhira imyaka yabo mu gihe yahuye n’ikibazo cy’amapfa.
Munyakazi Emmanuel ufite umurima w’ibigori hafi y’igishanga cya Ntarama mu karere ka Bugesera, avuga ko ibigori yabihinze muri Nzeri ubu bikaba byeze kubera ko yabyuhiye.
Avuga ko muri iki gihe ikigori ni imari ishyushye, kuko henshi byarumbye kubera izuba.
Kuva muri 2014 leta yunganira abahinzi buhira ku buso buto, aho buri mwaka iyi gahunda ishorwamo miliyari imwe isaranganywa uturere ariko uyu mwaka ayo mafaranga yose akaba yarahawe uturere tw’Intara y’Iburasirazuba kubera ko twibasiwe n’amapfa.
Umuhinzi wifuza kunganirwa yiyishyurira 50% y’igiciro cy’ibikoresho akeneye ngo abashe kuhira, andi 50% asigaye leta ikayamutangira.
Gusa umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, Dr. Bucagu Charles avuga ko igikenewe ari uko abahinzi bakwishyira hamwe bagafashwa kubona za moteri na pompe bidakoresha lisansi na mazutu, kuko bisaba ubushobozi bwisumbuyeho.
Muri gahunda yo kuhira ku buso buto, RAB ivuga ko mu ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo hari hegitari 84 ziri ku nkengero z’ibiyaga, imigezi n’ibishanga ariko kugeza ubu ibikorwa byo kuhira bikaba biri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 20.
Ku rundi ruhande kandi muri gahunda yo kuhira ku buso bunini, RAB ivuga ko kugeza ubu ubuso bwuhirwa bugeze kuri hegitari ibihumbi 63, mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere biteganyijwe ko ubwo buso bugomba kugera kuri hegitari ibihumbi 102.
Divin Uwayo
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru