AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Ubuhinzi mu Rwanda ntibukiri ubwo kurwanya inzara- Bamwe mu bahinzi

Yanditswe Sep, 08 2020 11:12 AM | 51,611 Views



Bamwe mu  bakora ubuhinzi mu Rwanda baravuga ko bushobora guhindura imibereho yabo bitandukanye n'imyumvire bahoze bafite yo guhingira kurwanya inzara gusa. Ibi ariko bagaragaza ko bishoboka mu gihe ubuhinzi bukozwe kinyamwuga, bugafasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Mu masaha y'amanywa umugabo w'imyaka 58 Kabaye Evariste ari mu gishanga cya Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi arimo kuhira umurima w'ibitunguru. 

Uyu mugabo avuga ko ubuhinzi bwahinduye isura, aho kuri are 5 ashobora kuhavana umusaruro umuha ibihimbi 200 ku gihembwe kandi bahinga ibihembwe 3 byose by'ihinga. Ibi abihuriyeho na Mukakaberuka Angelique wahinze intoryi muri iki gishanga.

Ni ubuhinzi bugegezweho bukorwa na koperative Impabaruta, bugakorwa n'abahinzi 824 kuri ha 60. Ubu mu bubiko bw'iyi koperative habitse toni 246 z'imbuto y'ibigori byatubuwe bagurisha abandi bahinzi. Umuyobozi w'iyi koperative Impabaruta Ndahayo Jean Damascene avuga ko umwaka ushize buri muhinzi yasaruye toni 4.5 z'ibigori kuri hegitari 1, ubu intego ni uko iki gihembwe cy'ihinga cya 2021 A hazaboneka toni 5 kuri hegitari.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi avuga ko iterambere ry'imijyi no kuba buri muntu aba ashaka gutera imbere biri mu bintu bihindura umwuga w'ubuhinzi.

Inama Mpuzamahanga ihuza ibihugu bya Afurika (Africa Green Revolution Forum) ivuga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afrika irateranira i Kigali kuva kuri uyu wa 2 kugera kuwa 5 w'iki cyumweru, hifashishijwe ikoranabuhanga. U Rwanda rwakiriye iyi nama ruvuga ko ruyitezeho inyungu z'uburyo bwinshi:

Iyi nama ibaye mu gihe 20% ni ukuvuga miriyoni 277 by'abatuye umugabane wa Afurika bafite ikibazo cy'ibiribwa. Imibare yo muri 2018 igaragaza ko u Rwanda rwihagije mu biribwa ku kigero cya 81.3%.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu