AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi – Soma inkuru...
  • PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka harimo ibiribwa bike – Soma inkuru...

U Rwanda rugeze he ku ntego rwihaye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere?

Yanditswe Dec, 17 2022 19:34 PM | 122,760 Views



Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza zo kugera ku ntego yo kuzaba rwagabanyije 38% by'imyuka ihumanya ikirere icyoherezwamo.

Abarengera ibidukikije basanga ubufatanye bw'inzego zose ari bwo buzatuma iyi ntego igerwaho.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya imyuka yangiza ikirere ku gipimo cya 38% mu mwaka wa 2030.

Umuyobozi wungirije w'itsinda ry'u Rwanda ritanga ibitekerezo mu nama z’ibihugu bihuriye ku masezerano ya Paris, Hakizimana Herman avuga ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho hashingiwe ku nkunga zikomeza kwemerwa n'ibihugu bitandukanye.

“Abaterankunga baduhaye miliyoni 46 z'ama euro kugira ngo dukusanye ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zacu muri Afurika yose. Biriya ni intangiriro ariko biba bikorwa mu bice binyuranye mu nzego zose kandi nabyo twabyishimira, gusa ni ugukomeza.”

Isesengura ryerekana ko ibihugu bya Afurika byohereza mu kirere imyuka ingana na 4% by'iyoherezwa n'isi yose, nyamara uyu mugabane niwo uhura n'ingaruka zo ku rwego rwo hejuru ziterwa n'ihindagurika ry'ikirere.

Abahanga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije basanga hakwiye ubufatanye bw'inzego zinyuranye kugira ngo hakumirwa icyatuma ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe yiyongera.

Imwe mu myuka ihumanya ikirere ku rwego rwo hejuru, ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byihariye 53% by'imyuka yose, umwuka w'inka zuza wihariye 24%, imyuka iva mu butaka n'ifumbire yihariye 16%. Ibikorwa bitanga ingufu z'amashanyarazi, imodoka n'ibindi biri ku gipimo cya 34% mu kohereza imyuka mu kirere, imyuka iva mu bishingwe yihariye 14%, mu gihe inganda zohereza 3% by'imyuka yose ijya mu kirere.

Biteganijwe ko hatagize igikorwa, imyuka yangiza ikirere  iziyongeraho 126% kugeza muri 2030, aho u Rwanda  rukeneye nibura  miliyari 11 yo gukoresha mu gukumira ibyangiza ikirere ndetse gusana ibyamaze kwangizwa n'ingaruka zituruka ku kwangirika kwacyo.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2