Yanditswe Oct, 27 2016 15:19 PM | 3,277 Views
Raporo yaraye ishyizwe ahagaragara na World Economic Forum, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’abagore. Ni mugihe mu cyegeranyo giheruka rwari rwashyizwe ku mwanya wa karindwi.
Ibi ngo bikaba byarakozwe hagendewe ku byiciro bine birimo uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu, guha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa, ku rwego rumwe n’urw’abahungu ,kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore ndetse no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo .
Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza kumwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugore ni intambwe iki gihugu kimaze gutera mu guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo ndetse n’impuzandengo y’imyanya abagore bafite mu nteko ishinga amategeko ugereranije n’imbindi bihugu ku isi kuko mu mutwe w’abadepite bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko
izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba yihaye mu guteza imbere ikoranabuhanga
ariko hibandwa ku bagabo n’abagore.
Leta kandi ngo izakomeza gushora imari muri porogaramu zigamije kongera umubare
w’abakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.U Rwanda ruje kuri uyu
mwanya nyuma ya Iceland, Finland, Norvege na Sweden
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru