Yanditswe Dec, 28 2022 16:56 PM | 47,392 Views
U
Rwanda rwaje mu bihugu 4 byaje ku isonga ku rwego rw’isi mu ku bungabunga urusobe
rw’ibinyabuzima byo mu misozi birimo n’Ingagi,
ubu zavanywe ku rutonde rw’ibinyabuzima byarimo kuzimira bitewe n’uko umubare
wazo wikubye inshuro 2 kubera ko zabungabunzwe mu misozi y’Ibirunga.
Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bakuze batuye mu misozi, bemeza ko hari inyamaswa zigize urusobe rw’ibinyabuzima zacitse burundu bitewe n’ibikorwa bya muntu.
Mu nama mpuzamahanga ku rusobe rw’ibinyabuzima yabereye i Montreal muri Canada mu Kuboza uyu mwaka, u Rwanda na Uganda byaje ku isonga mu bihugu 4 byashyize imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi harimo n’ibirunga, aho ingagi zikubye kabiri.
Mbere yaho Ingagi zari zarashyizwe ku rutonde rw’inyamaswa zarimo gucika bitewe n’ibikorwa bya muntu, nkuko byasobanuwe n’impuguke mu bidukikije Dr. Abias Maniragaba.
“Ni inyamaswa zari zisigaye ari nkeya cyana kuba umubare wariyongereye ndetse uyu munsi ingagi kera zafatwaga nk’inyamaswa zigiye gushira ku isi, kuri ubu zavanywe kuri uwo mubare ahubwo ni inyamaswa zibungabunzwe neza kandi ziri gutanga umusaruro. Hari n’inyamaswa zari zaragiye leta yiyemeje kugarura itanga amafaranga menshi kugira ngo zize harimo nk’Intare, inkura n’izindi nyamaswa nyinshi zaje kugira ngo habeho urwo ruhurirane rw’urusobe rw’ibinyabuzima rwuzuye.”
Muri gahunda yo kwita izina abana b’ingagi 20 ku nshuro ya 18 y’uwo muhango watangiye muri 2005, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye ubufatanye mu kubungabunga iyi parike ifitiye runini ubukungu bw’igihugu ku buryo hari gahunda yo kuyagura.
Mu bihugu byaje ku isonga bindi birimo Kyrgyzstan ahamaze kugaruka.
Ingwe zo mi misozi y’urubura na Serbia hagaragara inyamaswa nk’Isiya, ifuku n’izindi nk’izo.
Ku rwego rw’isi habarurwa urusobe rw’ibinyabuzima bisaga Miliyoni imwe biri mu nzira yo kuzimira bitewe n’ibikorwa bya muntu .
Muri iyo nama mpuzamahanga ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima yabereye i Montreal muri Canada uku kwezi, ibihugu byiyemeje kubungabunga ubuso bugera kuri hegitari Miliyari imwe mu rwego rwo gukumira iryo cika ry’ibyo binyabuzima.
Bosco Kwizera
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru