AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

SALOMON NIRISARIKE YATANGIJE ISHURI RYIGISHA UMUPIRA

Yanditswe Mar, 26 2019 09:26 AM | 20,488 Views



Umunyarwanda NIRISARIKE Salomon ukina mu ikipe ya AFC TUBIZE yo mu Bubiligi, yatangije ishuli ryigisha umupira w'amaguru mu Karere ka Rubavu rigamije gukomeza kubungabunga impano z'Abanya-Rubavu mu mupira w'amaguru.

Mu rwego rwo kubungabunga umupira w'amaguru ku bana bo mu karere ka Rubavu, umukinnyi w'ikipe y'igihugu NIRISARIKE Salomon ukina mu Bubiligi, yashyizeho ishuli ryigisha abana umupira w'amaguru kugira ngo abafite impano bazongere kandi bizanagirire igihugu akamaro nko kugira abakinnyi benshi kandi bashoboye.

Umutoza mukuru w'aba bana HARORIMANA J Bosco, asanga uyu ari umwanya wo kubungabunga  impano z'abanyarubavu mu mupira w'amaguru .

Abana bahereweho ni abafite imyaka iri hagati y'umunani na 16 bose bahurira ku kibuga cya kabili cya Stade Umuganda, ibintu umunyamabanga nshingwa bikorwa w'iri shuli KURADUSENGE Said abona ko ari imbogamizi guhurira ku kibuga kimwe ari amakipe menshi kuko bibabuza kwisanzura, bityo bagasaba ko bafashwa kubona umwaya uhagije bitoza.

NTIBATEGA Muhamedi ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri zone y'iburengerazuba n'amajyaruguru, yabasabye ko babanza bakagira ibyangombwa kugira bizaborohere kugira ubufasha ubwaribwo bwose.

Kugira ngo urwego rw'aba bana rurusheho kuzamuka kandi bagere ku rwego rwifuzwa, ngo nuko  hari uburyo  abazagaragaza ubuhanga bazajya bafashwa, nkuko bisobanurwa na Salomon NIRISARIKE umuyobozi w'iri shuli.

Iri shuri yarishinze kuva mu kwezi kwa Karundwi umwaka wa 2018, ritangirana abana 44 bo mubyiciro bitatu kuva ku myaka 8 kugeza kumyaka 16,  rikagira abatoza batatu, umuganga  nábandi bakozi batatu bashinzwe imigendekere myiza yíri shuli.


Inkuru ya Faradji NIYITEGEKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama