Yanditswe Mar, 26 2019 09:26 AM | 20,488 Views
Umunyarwanda NIRISARIKE
Salomon ukina mu ikipe ya AFC TUBIZE yo mu Bubiligi, yatangije ishuli ryigisha
umupira w'amaguru mu Karere ka Rubavu rigamije gukomeza kubungabunga impano
z'Abanya-Rubavu mu mupira w'amaguru.
Mu rwego rwo kubungabunga umupira w'amaguru ku bana bo mu
karere ka Rubavu, umukinnyi w'ikipe y'igihugu NIRISARIKE Salomon ukina mu Bubiligi, yashyizeho ishuli ryigisha abana umupira w'amaguru kugira ngo abafite
impano bazongere kandi bizanagirire igihugu akamaro nko kugira abakinnyi benshi
kandi bashoboye.
Umutoza mukuru w'aba bana HARORIMANA J Bosco, asanga uyu ari umwanya wo kubungabunga impano z'abanyarubavu mu mupira w'amaguru .
Abana bahereweho ni abafite imyaka iri hagati y'umunani na 16
bose bahurira ku kibuga cya kabili cya Stade Umuganda, ibintu umunyamabanga
nshingwa bikorwa w'iri shuli KURADUSENGE Said abona ko ari imbogamizi guhurira
ku kibuga kimwe ari amakipe menshi kuko bibabuza kwisanzura, bityo bagasaba ko
bafashwa kubona umwaya uhagije bitoza.
NTIBATEGA Muhamedi ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru
muri zone y'iburengerazuba n'amajyaruguru, yabasabye ko babanza bakagira
ibyangombwa kugira bizaborohere kugira ubufasha ubwaribwo bwose.
Kugira ngo urwego rw'aba bana rurusheho kuzamuka kandi bagere
ku rwego rwifuzwa, ngo nuko hari
uburyo abazagaragaza ubuhanga bazajya
bafashwa, nkuko bisobanurwa na Salomon NIRISARIKE umuyobozi w'iri shuli.
Iri shuri yarishinze kuva mu kwezi kwa Karundwi umwaka wa
2018, ritangirana abana 44 bo mubyiciro bitatu kuva ku myaka 8 kugeza kumyaka
16, rikagira abatoza batatu,
umuganga nábandi bakozi batatu bashinzwe
imigendekere myiza yíri shuli.
Inkuru ya Faradji NIYITEGEKA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
1 hour
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
2 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru