AGEZWEHO

  • Sena y’u Rwanda yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC – Soma inkuru...
  • Kayonza: BPR Bank yizihiza imyaka 50 yijeje gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage – Soma inkuru...

Rutsiro: Stade ya Mukebera yatangiye kuvugururwa

Yanditswe Jul, 19 2025 20:38 PM | 117,636 Views



Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bishimiye ko Stade ya Mukebera iri kubakwa ndetse biteze ko ikipe yabo ya Rutsiro FC izahita isubira kuhakinira bakajya bayireba bitabahenze kuko kuri ubu yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ikibuga cya Stade ya Mukebera cyari kimaze imyaka myinshi ari kibi kubera gupfukamo ibyatsi ndetse cyari cyaracukutsemo ibinogo n’ibindi byobo byinshi byabuzaga umupira gutembera neza n’abakinnyi bakavunika bihoraho.

Abaturage na bo ntibaryoherwaga no kubona ikipe yabo ikina mu Cyiciro cya Mbere, none ubu ibyishimo ni byose kandi ngo bizeye ko nicyuzura, Rutsiro FC izahita igaruka kuhakinira.

Mu kiganiro kirambuye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yatangaje ko muri iki gihe ikibuga kiri kubakwa na nyuma y’uko kizaba cyuzuye, ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ubw’Akarere bazasuzuma niba Rutsiro FC yagaruka kuhakinira.

Imirimo yo kubaka iki kibuga nigenda neza, ntihazemo kirogoya izarangira nyuma y’amezi atatu. Ni ikibuga gisanzwe cyubatseho stade ntoya ya Mukebera inatwikiriye ariko yo ngo nta cyo izakorwaho.

Stade ya Mukebera iherereye mu Murenge wa Mushubati bugufi cyane y’umuhanda wa kaburimbo wiswe Kivu Belt, uhuza uturere dukora ku Kiyaga cya Kivu.


Aphrodis Muhire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ab’i Manji bongeye gutura ubuyobozi ibibazo bibangamiye iteramber

Perezida Kagame yavuze ko nta gace k'Igihugu gakwiye gusigara inyuma

Kigali: Umuturage yafatanywe imifuka 12 y'urumogi

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

#KwegeraAbaturage: Perezida Kagame arasura abaturage b'akarere ka Nyagatare