AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rubavu: Ubuhinzi bw’Ibirayi bwahinduye ubuzima bwa benshi

Yanditswe Apr, 18 2022 19:31 PM | 55,034 Views



Abahinga ibirayi  mu Murenge wa Mudende muri Rubavu, baravuga ko kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi leta yararushijeho gusigasira umutekano kandi igashora mu buhinzi, byatumye umusaruro wiyongera bifatika, abari bakennye biteza imbere bigaragara kuko batari bagihingira inda gusa ahubwo bize no gusagurira isoko.

Mwemezi Jean Baptiste, umuhinzi w’ibirayi w’intangarugero mu murenge wa Mudende, avuga ko mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi we n’umugore we wa mbere bari bakennye batuye muri nyakatsi, ubuzima ari ntabwo.

Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, muri gahunda ya leta yo gusubiza abaturage mu buzima busanzwe, imbuto y'ibirayi ibiro 20 bateye muri  Are 18 ngo niyo yabaye intangiriro y'ihinduka ry'uhuzima bwa Mwemezi n'umuryango.

Urugendo ntirwari rworoshye, mu gihe kwiyubaka kwari gutangiye, mu 1997 intambara y’abacengezi yahitanye umugore bimukoma mu nkokora nubwo atacitse intege akomeza guhanyanyaza, uko umutekano wagiye wimakazwa birambye bitewe n’imiyoborere myiza, ndetse ubuyobozi bugashora mu buhinzi bushyiramo nkunganire mu nyongeramisaruro hanubakwa ibikorwaremezo bifasha kugeza umusaruro ku isoko, byatumye iterambere rye rivuduka.

Mu myaka 28 akora ubuhinzi bw'ibirayi, ubuhinzi bwa Mwemezi bwavuye kuguhinga ubuso bwa are 18 bugera kuri hectare 15, yubaka ubuhunikiro ndetse anazamura urwego rw'imibereho isanzwe.

Yubatse inzu nziza yo guturamo y'agaciro karenga miliyoni 100 Frw, imodoka zirimo n'imufasha kugeza umusaruro ku isoko.

Uretse aho atuye, Mwemezi yujuje n'indi nzu nini ( apartment) mu mujyi wa Gisenyi, ikaba ije isanga iyo yarasanganywe muri centre y'ubucuruzi yo ku Kora.


Fredy RUTERANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage