Yanditswe Feb, 03 2021 21:20 PM | 5,329 Views
Abahinzi b'ibitunguru bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n'igihombo bagize nyuma y'aho umusaruro bejeje wabuze isoko ku buryo hari bamwe bahisemo kubigumisha mu mirima ngo bibe ifumbire y'imborera
Abahinzi bo mu Karere ka Rubavu bejeje ibitunguru barasaba gufashwa kubibonera isoko kuko bakomeje guhura n'igihombo kuko umusaruro wabonetse wabuze isoko ku buryo hari bamwe muri bo bahisemo kubigumisha mu mirima ngo bibe ifumbire y'imborera.
Hakizimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Kanyundo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu yahinze ibitunguru ku buso bwa hegitari 1 byera nk'uko yari abyiteze, ariko magingo aya atewe impungenge nuko ibyo bitunguru bitangiye kwangirikira mu mirima kubera ko yatinye kubisarura nta soko ryabyo ngo afite.
Izi mpungenge azihuje na bagenzi be barimo Kanyabushi Eliyazari watabye ngo toni 2 z'ibitunguru zaboze, yaziburiye isoko ahitamo kutongera gusarura ibikiri mu mirima.
Kubura isoko ry'ibitunguru ni ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku bahinzi batari bake bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu, bifuza ko bafashwa kubona isoko ry'umusaruro w'ibitunguru kuko ritabonetse byakoma mu nkokora ubuhinzi bwabo.
Ku rundi ruhande hari abibaza niba imbuto y'ibitunguru ihingwa muri aka karere yaba itaboneye kuko no kubyanika ngo bibora aho kuma. Ni mu gihe hegitari 1 ivamo toni zigera kuri 20.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko ikibazo kitashakirwa ku mbuto kuko mu kubihinga hagenderwa ku mabwiriza atangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, ahubwo ngo bagiye kongera imbaraga mu kugeza umusaruro wabonetse ku isoko.
Uyu muyobozi akomeza yizeza abahinzi ko ikibazo cyo guhombywa no kubura isoko ry'imboga kiri hafi kubonerwa umuti kuko imashini yitezweho kuzitunganya ku buryo zahunikwa igihe kirekire yo mu murenge wa Busasamana, irimo gukorwa neza kugirango hakemurwe ibibazo byari byayigaragayeho byo gutogosa imboga aho kuzumisha.
Ibibazo aba bahinzi b'ibitunguru bagaragaza babihuje kandi na bagenzi babo bajeje tungurusumu, babura isoko. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwijeje kandi aba bahinzi ko buzabahuza n'ibigo by'imari byabahaye inguzanyo kugira ngo barebere hamwe uko bazafashwa kuyishyura itababereye umuzigo.
UWAMAHORO Jeanne
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru