Yanditswe Mar, 26 2021 06:41 AM | 62,217 Views
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane rwakatiye Maj. (Retired) Habib Mudathiru igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo gusanga ahamwa n'ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.
Mu mpera za 2019, ni bwo abantu 31 barimo Rtd. Maj. Habib Mudathiru bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa RDC bakazanwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe kuri ibi byaha.
Muri bo harimo 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igihano cy'igifungo cya burundu ariko uregwa na we akaba yaraburanye yemera ibyaha ashinjwa uretse icy’iterabwoba.
Nyuma y’umwaka usaga ruburanisha uru rubanza, kuri uyu wa Kane Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasanze Rtd. Maj. Habib MUDATHIRU ahamwa n’ibyaha 5 ari byo kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba.
Ni n’aha uru rukiko rwahereye rumukatira igifungo cy'imyaka 25, igihano kiri hejuru kubera ko nta mpamvu nyoroshyacyaha nkuko urukiko rwabitangaje.
Abandi bakatiwe igifungo cy’imyaka 25 barimo Pte. Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco urukiko rwagaragaje nk’abari mu buyobozi bwo hejuru muri P5.
Uretse kuba bahamwe n’ibyaha bimwe na Mudathiru, kuri Pte Muhire Dieudonné hiyongeraho gukorana n’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, RNC na RRM, gushishikariza abantu kwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe wa FLN, ndetse gutoroka igisirikare byatumye uretse igifungo cy’imyaka 25, urukiko rutegeka ko uyu Pte Muhire yamburwa impeta za gisirikare.
Pte Ruhind Jean Bosco bisobanurwa ko ari umuyobozi w’itumanaho muri P5, we akaba yakatiwe adahari dore ko ataratabwa muri yombi.
Abitwa Nsanzimana Patrick na Capt. Lubwana Suleiman bo bahamwe n’ibyaha 4 muri 5 bari bakurikiranyweho, urukiko rukaba rwabahanaguyeho icyaha cyo kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara kuko ngo batari ku buyobozi bwo hejuru muri P5, bityo rubagabanyiriza ibihano rubakatira igifungo cy’imyaka 20.
Muri 27 basigaye, 18 bakatiwe igifungo cy’imyaka 15, 4 bakatirwa igifungo cy’imyaka 8, 1 akatirwa imyaka 5, undi 1 igifungo cy’imyaka 4, undi 1 igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 6 no kwamburwa impeta za gisirikare, undi umwaka n’amezi 6 mu gihe Cpl Kayiranga Viateur ari we wenyine wabaye umwere ndetse urukiko rutegekako ahita arekurwa.
Nyuma yaho urukiko rwari rumaze gusoma imyanzuro y’uru rubanza, bamwe mu baregwa bajujuriye imyanzuro y’urukiko bakazageza ibirego byabo mu rukiko rwa gisirikare rw’ubujurire, icyakora Rtd. Maj. Habib Mudathiru ntabwo ari mu bahise batangaza ko bajuriye.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru