AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Rtd Major Mudathiru na bagenzi be 31 babaga mu mitwe irwanya u Rwanda batangiye kuburana mu mizi

Yanditswe Jun, 23 2020 08:46 AM | 39,937 Views



Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe,kuri uyu wa mbererwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw'abantu bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishirizwa mu mizi ruregwamo abasirikari ndetse n'abasivile. Abaregwa bose hamwe bavuye ku bantu 26 bagera kuri 32 nyuma y’uko hahujwe amatsinda 2 y'abaregwa harimo irikuriwe na  Rtd Major Habib Mudathiru ndetse n'irikuriwe na Private Muhire Dieudonné, ubundi yaburanishwaga buri ryose ukwaryo.

Mu itsinda rya mbere  rigizwe n'abantu 26  uretse uwitwa Ruhinda uregwa icyaha cyo gutoroka igisirikari, abandi basigaye barimo uwitwa  Mudathiru bahuriye ku byaha 5 ari byo  kujya mu mutwe w'ingabo utemewe hagamijwe inyungu zo gushyigikira igitero cy'ingabo zitemewe, icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na Leta z'amahanga bigiriwe gushoza intambara ndetse no kurema umutwe w'abagizi ba nabi. 

Itsinda rya kabiri rikuriwe na Pte Muhire Dieudonné na we ukurikiranyweho icyaha cyo gutoroka igisirikari.Ryo riregwa ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu bugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi  cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara, Kwemera ku bushake kwinjira mu mutwe w'ingabo zitemewe, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo.

Bashinjwa kandi icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by'ishyirahamwe rikora iterabwoba.   Abaregwa bose bavuze ko biteguye kuburana.

Babajijwe niba bemera ibyaha baregwa cyangwa niba babihakana.

Pte Muhire Dieudonne yavuze ko ahakana ibyaha byose, Mudathiru n'abandi basigaye, bo bavuze ko bemera icyaha cyo kujya mu mutwe w'ingabo utemewe, ibindi byose barabihakana.

Mu baregwa barimo Abanyarwanda, abarundi ndetse n'abagande, buri wese yagiye asomerwa ibyaha aregwa ku giti cye.

Ibyaha bakurikiranyweho bagiye bacura imigambi yabyo bari mu bihugu  birimo u Burundi, Uganda, RD Congo na Malawi, aho bakoranaga n'imitwe irimo RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi, FDLR, Amahoro PC n'iyindi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye uburyo abaregwa bagiye bahabwa imyitozo ya gisirikari, intwaro, ubujyanama ndetse n' amafaranga.

Abaregerwa muri uru rubanza bafashwe mu mwaka ushize muri RDC mu bikorwa bya gisirikare by’ingabo z’iki gihugu-FARDC byo guhashya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu burasirazuba no mu bihugu bihana imbibi.

Umucamanza muri uru rubanza yanzuye ko iburanisha risubikwa, urubanza rukazakomeza kuri uyu wa Kabiri.


                                                                             Rtd Major Habib Mudathiru

                                                                               Abandi baregwa muri uru rubanza

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira