AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Rayon Sports yahawe iminsi 30 yo gukemura ibibazo biyirimo

Yanditswe Sep, 23 2020 09:09 AM | 74,232 Views



Nyuma y’ibibazo byo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya  Rayon Sports n’itsinda rirwanya ubuyobozi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafashe umwanzuro wo gusesa komite nyobozi iriho hagashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzategura uko ikipe izayoborwa binyuze mu mucyo.

Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, ni bwo mu ikipe ya Rayon Sports havutse amakimbirane ashingiye kukutumvikana hagati ya komite nyobozi, abigeze kuyiyobora ndetse na bamwe mu banyamuryango, amakimbirane bananiwe ubwabo gukemura kugeza ubwo biyambaje Umukuru w’Igihugu, akabishinga Ministeri ya Siporo.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na RBA yari yagize ati “Ndibuka mbivugana na Ministiri wa Siporo Madame Mimosa, numvaga inzira yabishyizemo isa naho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba ahangaha, naramwizeye nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo.”

Bidatinze, Minisiteri ya Siporo yahise itangaza ko mu gihe kitarenze ukwezi izaba yakemuye iki kibazo.

Kuri uyu wa Kabiri, ku bufatanye na RGB ifite imiryango mu nshingano, batangarije itangazamakuru ibyemezo byafatiwe umuryango wa Rayon Sports nyuma y’isesengura ryakozwe bagasanga harimo ibibazo bikomeye birimo, kuba uyu muryango wararanzwe n’imikorere itubahiriza ibiteganywa n’itegeko rigenga  imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Harimo kandi kutubahiriza guhuza amategeko mu bihe bikomeye, imicungire mibi y’umutungo n’imari yakomeje kuranga umuryango bigatuma uhora mu bibazo by’ubukene n’amadeni no kutishyura imisoro.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagize ati “Dufite uburenganzira bwo guhagarika umuryango, kuwihanagiriza cyangwa kuwuhagarika by’agateganyo, iyo tubona ari ngombwa. Isesengura ryacu ryatweretse ko Rayon Sports ikora mu buryo budakwiye, ibyemezo twafashe n’ibi bikurikira; icya mbere ni ukwihanangiriza Rayon Sports kuko yateshutse ku nshingano zayo, icya kabiri ni ukubaha gukemura ibibazo twagaragaje mu minsi 30, icya kane ni uguhagarika komite nyobozi iriho. Murabizi twahagaritse inzego dusigaho komite nyobozi kugira ngo ivugire umuryango ariko n’isesengura ryarakomeje dusanga abo twasizeho ntacyo bakoze ndetse ntibaduha  inzandiko zigaragaza uko babikemuye.”

Uru rwego kandi, ni na rwo ruzashyiraho komite y’inzibacyuho igiye kuyobora Rayon Sports kandi ni na rwo rwagennye uko baza kubahitamo.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Buri muntu yasabwe amazina atanu nituza guhuguka, byanze bikunze ntituza kubura abantu batatu bayobora iyi nzibacyuho, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ni rwo ruribushyireho abayobora muri iki gihe. Abahagaritswe basabwe gukora ihererekanyabubasha bitarenze kuwa 24 z’ukwa cyenda.”

Nyuma yo gufata ibi byemezo, itangazamakuru ryahawe umwanya, maze habazwa ibibazo birimo n’uko  FIFA itazafatira ibihano umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe byaba bigaragaye ko Leta yivanze mu miyoborere ya ruhago mu Rwanda.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakiriye neza iyi myanzuro. mu gihe abasesenguzi b’umupira w’amaguru bo bavuga ko ibi bifunguye imiryango yabibwiraga ko mu mupira ntamategeko asanzwe abamo.

Ibi bibaye mu gihe hasigaye gusa igihe gito ngo shampiona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere itangire, dore ko nta gihindutse izatangira mu kwezi gutaha.


Faradji NIYITEGEKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira