AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

RUBAVU: BATEWE IMPUNGENGE N’UMUSARURO MUKE W’ISAMBAZA

Yanditswe May, 29 2019 11:34 AM | 7,795 Views




Abarobyi n’abacuruza isambaza mu turere twa Rutsiro na Rubavu, batewe impungenge n’umusaruro muke w’isambaza, aho kuri ubu wagabanutse uva kuri toni zisaga 20 ugera kuri toni 5 mu kwezi kwa mbere k’umwaka w'uburobyi. Barifuza ko hakongerwa umurama wazo mu kiyaga cya Kivu, kandi ba rushimusi bagahanwa by’intangarugero.


Uwamahoro Jeanne afatanyije na JMV Nshimiyimana

"..dushaka ubuvugizi ku buryo bakoresha ubushakashatsi, bagashaka undi murama bagashyiramo, kugirango umusaruro wongere uboneke. Naho ubundi kaningini bayibandaho,kaningini yazimazemo", uyu ni Nyiragahutu Mwamvuwa, umucuruzi w' isambaza aganira na RBA.

Mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko kuri projet pêche, niho hagurishirizwa umusaruro w’isambaza n’amafi birobwa mu Kiyaga cya Kivu.

Gusa kuri ubu bamwe mu bacuruzi n’abaguzi baravuga ko bahangayikishijwe n'igabanuka ry’umusaruro w’isambaza, kuko n’izibonetse ziba zihenda.

 Nyiragahutu yongeye ati, "Nkubu isambaza zikiboneka twaranguraga kuri 800 zirazamuka zigera ku 1200,zigera ku 1300,ubu turi kuzigura 2500 ikiro.Izumye twazigurishaga 4000,4500,5000 ubu ikiro cy’izumye kigeze ku 6500."

Uwamuduha Hajara nawe ucuruza isambaza ati, "Umusaruro umaze kubura rero natwe tubura akazi.Twaziranguraga tukanika, aha ni ku soko mpuzamahanga,abakongomani bakaza bakaturangurira n’abanya Kigali bose mbese ubuzima bugakomeza.Ariko ubungubu turi gusaba ubuvugizi,ko mwadukorera ubuvugizi kaningini bakayifatira ingamba za simusiga,"

Gakuru Jean Baptiste uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rubavu  na Ndekezi Danny uhagarariye impuzamakoperative y’uburobyi mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bagerageje gufata ingamba zo guhashya ba rushimusi ariko ngo aho bigeze basanga hakwiye gukazwa ibihano bigenerwa ba rushimusi.


Docteur Gatare Robert umukozi wa RAB, ushinzwe uburobyi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko mu myaka 5 ishize imitego itemewe ikoreshwa n’aba rushimusi yagabanyije umusaruro w’isambaza uva kuri 75% ugera  kuri 40%.

Akavuga ko bitarenze mu kwezi kwa gatandatu itegeko rishya rihana ba rushimusi mu burobyi rizaba ryasohotse ritangire gushyirwa mu bikorwa.

" Itangazo rya Nyakubahwa Ministre ryarasohotse rishyiraho ayo mabwiriza,ariko iryo tegeko ntabwo rirasohoka, kandi bitarenze mu kwezi kwa gatandatu, ukwa karindwi rizaba ryasohotse, Noneho bya bihano byarushaho kwiyongera, nabo ba rushimusi bahanwa bakava ku gukoresha iyo mitego itemewe! Yewe n’amande akabaho akaba na menshi cyane.," Gatare.

Uretse guhashya  ba rushimusi baroba isambaza mu buryo butemewe n’amategeko, amakoperative y'abarobyi yifuza ko hakorwa ubushakashatsi,hagashakishwa umurama w’isambaza ugashyirwa mu kiyaga cya Kivu kugirango zongere zororoke.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira