Yanditswe May, 29 2019 11:34 AM | 7,795 Views
Uwamahoro Jeanne afatanyije na JMV Nshimiyimana
"..dushaka ubuvugizi ku
buryo bakoresha ubushakashatsi, bagashaka undi murama bagashyiramo, kugirango
umusaruro wongere uboneke. Naho ubundi kaningini bayibandaho,kaningini
yazimazemo", uyu ni Nyiragahutu Mwamvuwa, umucuruzi w' isambaza aganira na RBA.
Mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko kuri projet pêche, niho hagurishirizwa umusaruro w’isambaza n’amafi birobwa mu Kiyaga cya Kivu.
Gusa kuri ubu bamwe mu bacuruzi n’abaguzi baravuga ko bahangayikishijwe n'igabanuka ry’umusaruro w’isambaza, kuko n’izibonetse ziba zihenda.
Nyiragahutu yongeye ati, "Nkubu isambaza zikiboneka twaranguraga kuri 800 zirazamuka zigera ku 1200,zigera ku 1300,ubu turi kuzigura 2500 ikiro.Izumye twazigurishaga 4000,4500,5000 ubu ikiro cy’izumye kigeze ku 6500."
Uwamuduha Hajara nawe ucuruza isambaza ati, "Umusaruro umaze kubura rero natwe tubura akazi.Twaziranguraga tukanika, aha ni ku soko mpuzamahanga,abakongomani bakaza bakaturangurira n’abanya Kigali bose mbese ubuzima bugakomeza.Ariko ubungubu turi gusaba ubuvugizi,ko mwadukorera ubuvugizi kaningini bakayifatira ingamba za simusiga,"Gakuru Jean Baptiste uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rubavu na Ndekezi Danny uhagarariye impuzamakoperative y’uburobyi mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bagerageje gufata ingamba zo guhashya ba rushimusi ariko ngo aho bigeze basanga hakwiye gukazwa ibihano bigenerwa ba rushimusi.
Docteur Gatare Robert umukozi wa RAB, ushinzwe uburobyi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko mu myaka 5 ishize imitego itemewe ikoreshwa n’aba rushimusi yagabanyije umusaruro w’isambaza uva kuri 75% ugera kuri 40%.
Akavuga ko bitarenze mu kwezi kwa gatandatu itegeko rishya rihana ba rushimusi mu burobyi rizaba ryasohotse ritangire gushyirwa mu bikorwa.
" Itangazo rya Nyakubahwa Ministre
ryarasohotse rishyiraho ayo mabwiriza,ariko iryo tegeko ntabwo rirasohoka, kandi
bitarenze mu kwezi kwa gatandatu, ukwa karindwi rizaba ryasohotse, Noneho bya
bihano byarushaho kwiyongera, nabo ba rushimusi bahanwa bakava ku gukoresha iyo
mitego itemewe! Yewe n’amande akabaho akaba na menshi cyane.," Gatare.
Uretse guhashya ba rushimusi baroba isambaza mu buryo butemewe n’amategeko, amakoperative y'abarobyi yifuza ko hakorwa ubushakashatsi,hagashakishwa umurama w’isambaza ugashyirwa mu kiyaga cya Kivu kugirango zongere zororoke.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
28 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru