AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RPPA yasabye ba rwiyemezamirimo kurangwa n’ubunyangamugayo

Yanditswe Oct, 14 2021 15:16 PM | 31,408 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), cyasabye ba rwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko ya leta kurangwa n'ubunyangamugayo kugira ngo hirindwe ingaruka zaterwa no kutarangiza ibikubiye mu masezerano basinya.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bashima imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu mitangire y'amasoko ya Leta, ariko bakanagaragaza zimwe mu mbogamizi zikwiye gukemurwa kugira ngo hirindwe ingaruka zituma hari abata amasoko batsindiye, bimwe mu bikorwaremezo bikadindira, ndetse n'abaturage bahawe akazi bakamburwa.

Munyakazi Saidate yagize ati ''Ibibazo twifuza ko byakemuka harimo gushyira ingufu ku bijyanye no gutegura Dawo [Dosier D'appel d'Offre] cya gitabo kiduha amabwiriza y'ibyo tuzakora aho usanga harimo abananiza ba rwiyemezamirimo bagasaba ibintu biremereye cyangwa byinshi bitari na ngombwa ibyo bikaba imbogamizi mu gupiganwa cyangwa mu gukora ka kazi. Icya 2 ni contract management abantu bakumva ko contract igomba kunozwa; ikindi ibijyanye no kwishyura tubona iminsi 45 iteganywa n'iteka rya minisitiri rivuga ko fagitire itagomba kurenza tubona ari myinshi...ibindi ni ukuguma habaho kurwanya ruswa mu masoko ya leta...''

Nsengiyumva Jeremie we ati ''Ibibazo bikirimo bikwiye gukemuka ni ibitabo by'ipiganwa biremerezwa bagasaba ibintu ubona bitazakenerwa mu isoko tukabona ko bikwiye kuba byahinduka bakajya basaba ibintu babona ko bizakenerwa mu masoko tugiye gukora kuko hari igihe baremereza ibintu bagasaba amadocument (inyandiko ) adakwiriye...''

Umushakashatsi mu muryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda Byiringiro Enock we agaragaza ko hakenewe no kunozwa uburyo bw'ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya Leta.

Ati ''Inama twatanga kugir ango habeho ihame ryo gukorera mu mucyo ni uko hanozwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gutangiraho amasoko ya leta e-procurement bukihuta bukabasha kuzuza biriya byose bisabwa muri gahunda y'itangwa ry'amasoko kuva isoko ritanzwe kugeza rirangiye, bizatanga amakuru menshi akemura ibabazo by'ubunyangamugayo buke no gukorera mu mucyo bizaba bigaragara.''

Abari mu rwego rw’abikorera ndetse n’abandi bagira uruhare mu ipiganwa n’itegurwa ry’amasoko ya Leta mu Rwanda, bahuriye hamwe mu biganiro byibanze ku ruhare rwa ba rwiyemezamirimo mu masoko no mu gukora neza amasoko ya leta ajyanye n’imirimo y’ibikowaremezo.

Umuyobozi mukuru w' Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta RPPA, Uwingeneye Joyeuse yemeza ko hafashwe ingamba zituma ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko bita ku mirimo yabo, ntibizabe intandaro yo kudindira cyangwa kwambura abakozi bakoresheje.

Yagize ati ''Rimwe na rimwe tubona hari na ba rwiyemezamirimo babita n'inzego zabahaye amasoko ntizibikurikirane ngo na bo tubamenye tubafatire ibihano bikwiye, noneho n’ibyo byo kwambura abantu…icyo nasaba ba rwiyemezamirimo, ibyo bintu ubundi bihanwa n'itegeko icya 1 nibige, kwiga itegeko, kuko dushaka forum zitandukanye kugira ngo bige kugira ngo n'amakosa yaboneka bayagaragaze hakiri kare. Ikindi hari igihe umuntu usanga yataye isoko kuko apiganwa…ubundi iyo ubonye isoko ririmo ibibazo twe tukugira inama yo kubivuga mbere.''

Imibare y’ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta RPPA igaragaza ko mu myaka itatu ishize y’ingengo y’imari, Guverinoma y’u Rwanda yashoye imari ninini mu mirimo ijyanye n’ibikorwaremezo bitandukanye bifite agaciro ka tiliyari 1 na miliyari zirenga 33 z’amafaranga y’u Rwanda , ni ukuvuga 70% y’agaciro k’andi masoko yose yatanzwe muri icyo gihe. Raporo ya RPPA ya 2021 igaragaza ko ubu hari ba rwiyemezamirimo 1921 bahawe amasoko ajyanye n’imirimo y’ibikorwaremezo muri iyo myaka itatu.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/sBJsrSdr2tY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage