AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

RBC yatangaje ko mu Rwanda abantu 12.8% banywa itabi biganjemo urubyiruko

Yanditswe May, 31 2021 18:12 PM | 26,741 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC kivuga ko mu  Rwanda  abantu 12.8% banywa itabi biganjemo urubyiruko, naho abaganga bavura Cancer bo bakaba bavuga ko kunywa itabi byongera ku kigero cya 30% ibyago byo kurwara Cancer ugereranije n’umuntu utarinywa.

Ibi byatangajwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana ububi bw'itabi.

Hari abaturage bavuga ko bamaze igihe banywa itabi, n'abandi bo bemeza ko badashobora kurinywa kuko bazi ububi bwaryo.

Uwitwa Mukulira Eustache yagize ati “Maze imyaka 20 nywa itabi ku buryo ntashobora kurirara, nigeze kumara imyaka ibiri ntarinywa ariko hashize imyaka itatu ndongera ndarinywa, byatumye njya kwa muganga kwisuzumisha basanga ibihaha byanjye byarangiritse.”

RBC ivuga ko mu  Rwanda  abantu 12.8% banywa itabi biganjemo urubyiruko.

Dr.Evariste Ntaganda ukora mu ishami ry’indwara zitandura muri iki kigo, asobanura ko itabi rikomeje kuba intandaro y’indwara zitandukanye zitandura.

“Ubumara bw’itabi bwangiza imitsi igihe kirekire, ntabwo wanywa itabi uyu munsi ngo ugire ikibazo ariko uko hashira igihe rigenda rikwangiza. Itabi ritera cancer, indwara z’umutima, diyabete n’ibindi.”

Dr. John Butonzi, umuganga uvura Cancer mu bitaro bya Butaro avuga ko uretse Cancer y’ibihaha, itabi ari intandaro ya Cancer z’amoko anyuranye mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 35 na 70 y’amavuko.

Ati “Nko ku munsi abarwayi bashya twakira abari hagati ya 20 na 21, muri abo usangamo abarwayi 4 cyangwa 5 cancer bafite zifite aho zihuriye no kuba banywa itabi. Abantu bagomba kumenya ko kunywa itabi bidatera cancer yo mu bihaha gusa, ahubwo bitera n’izindi cancer zirimo cancer y’inkondo y’umura, cancer y’amara manini na cancer y’ibihaha. Hari abo dusanga bafite izo cancer batanywa itabi, ariko bafite abo babana bamaze igihe barinywa bikabagiraho ingaruka.”

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana ububi bw'itabi, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko buri mwaka ku isi, abarenga miliyoni 8 bapfa bazize indwara bakomora ku kunywa itabi, abantu bakaba  bahamagarirwa kurireka.

OMS ivuga ko ku isi 39% by'abagabo banywa itabi, mu gihe abagore ari 9%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize