AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RBA yahize ibindi bitangazamakuru ku munsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw'itangazamakuru

Yanditswe May, 03 2021 18:03 PM | 39,438 Views



Urwego rw’Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA rwegukanye ibihembo byinshi byatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwisanzure bw'itangazamakuru.

Ni umuhango ngarukamwaka, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Amakuru nk'umutungo rusange mu gihe cy'ikoranabuhanga."

Muri rusange abagore batsinze ku rugero rwa 33%, abagabo batsinda kuri 67%.

Inkuru zatambutse kuri radiyo na televiziyo zatsinze kuri 80%, mu gihe izo kuri  kuri internet ari 20%.

Muri rusange, igihembo cya Televiziyo ikunzwe kurusha izindi cyegukanywe na Televiziyo Rwanda, igihembo cyahawe radiyo ikunzwe kurusha izindi, cyegukanywe na Radiyo Rwanda.

Uwatsinze mu cyiciro cy'inkuru zivuga ku guteza imbere uburinganire, hibanzwe ku mwari n'umutegarugori, hatsinze Evelyne Umurerwa wa RBA.

Igihembo cy'inkuru ya siporo yahize izindi cyegukanywe na Habarugira Patrick wa RBA. Na ho mu cyiciro cy'inkuru zivuga ku mazi n'isukura,  hatsinze Alinatwe Josué wa RBA.

Mu cyiciro cy'inkuru z'ubuzima (Health Reporting Award), hatsinze Uwayo Divin wa RBA, Uwatsinze mu cyiciro kivuga ku nzego z'ibanze, ni Kwizera John Patrick wa RBA, Twibanire Theogene  wa RBA yegukanye igihembo mu cyiciro cya Documentary (Radio/TV).

Mu bindi bihembo byatanzwe, nyakwigendera Victoriya Nganyira wakoreraga RBA, ni we wahawe igihembo cy'umunyamakuru w'ibihe byose, inkuru nziza yahize izindi zose muri uyu mwaka ni iya Divin Uwayo wa RBA.

Uko ibindi bitangazamakuru byatsinze

Ifoto yahize izindi ni iya Plaisir Muzogeye wa Kigali Today, inkuru icukumbuye yakozwe na Dushimimana Ngabo Emmanuel wa Radio Isangano, ikiganiro cy’umwaka ni icya Anne Marie Niwemwiza wa KT Radio, uwatangaje inkuru ivuga ku bijyanye n’ingufu ni Kalinda  Jean Claude wa Flash TV, inkuru yujuje ibisabwa byose yakozwe na Rwanyange Rene Anthere wa Panorama, Inkuru y’umwaka ku bumwe n’ubwiyunge yakozwe na Muragijemariya Juventine wa Radio/TV 10.

Ikiganiro cya Radiyo y’abaturage cyakozwe na Bizimana Desire wa Radio Ishingiro nicyo cyatsinze, uwakoze inkuru ivuga ku kurwanya gutwita kw’abana, ni Lydia Atieno Barasa wa  The New Times, uwakoze inkuru  ku guteza imbere imitangire ya serivise ni  Jean Bosco Mbonyumugenzi wa Huguka, ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka cyakozwe na Niyifasha Didace wa Isango Star TV.

Uwakoze inkuru ivuga ku bukungu ni Mutuyimana Servilien wa Kigali Today, uwakoze inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ni Ndayishimiye Thierryve wa Isango Star TV, Igitangazamakuru cyo kuri Internet gikunzwe kurusha ibindi ni IGIHE.COM.

Bimwe mu bihembo byatanzwe ku batsinze, harimo ibikombe biherekejwe n’amafaranga.


James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura