AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda

Yanditswe Sep, 19 2021 19:49 PM | 46,179 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda, gisaba aborozi kurekera aho kuzizerereza kuko itagira umuti n’urukingo, ni mu gihe aborozi bemeza ko ingurube zabo zimaze kubashiraho kubera icyo cyorezo.

Musabyimana Azarias, ni umwe mu borozi b'ingurube bo mu murenge wa Muyumbu ho mu karere ka Rwamagana, mu gahinda gakomeye, avuga ko yapfushije ingurube zirenga 100 zishwe n’indwara ya muryamo.

Kimwe na bagenzi be bemeza ko iyo ndwara yabashyize mu gihombo gikabije.

Musabyimana yagize ati “Ingurube zange zose uko zari 116 nta n’imwe naramuye,  nagize igihombo cya miliyoni 18, nari nagerageje kujya mu bwishingizi ariko harimo ingurube nke.”

Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virus izwi nka African Swine Fever Virus, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mu gasozi.

Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru .

Umuyobozi w'ishami ry'ubworozi n'ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB Dr Fabrice Ndayisenga avuga ko iyi ndwara itagira umuti n’urukingo, aborozi b’ingurube bakaba basabwa kwirinda kuzizerereza.

Ati “Mu itangazo twashyizeho kuri ba bantu bamenyereye kujya kugura ingurube bagapakira bava mu karere bajya mu kandi, birabujijwe udafite uruhushya rwa veterineri w'umurenge ko ahantu bavanye ingurube batarwaje kuko mu ngamba ni uko ababa barwaye bagumana icyo cyorezo, tukagihagarikira aho batagiye kwanduza abandi.''

RAB ishishikariza aborozi kwitabira kujya mu bwishingizi kandi ko n'abagizweho ingaruka n'iki cyorezo, leta irimo gutekereza ku buryo bazafashwa binyuze mu mishinga itandukanye.

RAB yavuze ko nubwo atari indwara yanduza abantu, mu ngamba yafashe zo kurwanya icyo cyorezo cya muryamo harimo kohereza muri buri karere itsinda ry'abakozi bashinzwe gupima ingurube ngo bamenye aho icyo cyorezo kigeze mu gihugu.

RAB inemeza ko bibujijwe kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo aribwo bwose.

Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama