AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rya Basketball muri Afurika

Yanditswe Sep, 25 2019 10:35 AM | 12,817 Views



Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, yitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74, atangaza ko yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana mu mikino iheruka.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball bakina cyangwa bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo barimo Umunyekongo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers.

Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets na we ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets na we ukomoka muri RDC n’abandi.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Perezida Kagame yabwiye aba bakinnyi, abahoze bakina n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino wa Basketball ko mu mwanya muto yari afite yagombaga kubaganiriza kuko byari ngombwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage