Yanditswe Oct, 16 2022 14:28 PM | 197,696 Views
Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rwihariye mu Rwanda bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day yahuriranye n'ukwezi k'ubukangurambaga ku kurwanya indwara ya kanseri y'ibere.
Mu bitabiriye iyi siporo rusange harimo abarwaye kanseri y'ibere barayikira bemeza ko izahaza uyirwaye ariko bagashima imbaraga leta ikomeje gushyira mu kuyirwanya no kuyivura.
Minisitiri w' Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko ubu Leta y' u Rwanda ifite ubushobozi bwo kuvura iyi kanseri n' izindi kuburyo buhagije, anasaba abantu kuzajya bayipimisha hakiri kare kuko iyo bitinze kuyivura bigorana.
Abakobwa bakiri bato bitabiriye iyi siporo rusange n'ubu bukangurambaga, bavuze ko bahakuye amasomo azabafasha guhangana n'iyi ndwara.
Kanseri y’ibere iri muri kanseri ziri ku isonga mu guhitana abagore ku isi. Mu 2020, abagore bagaragayeho iyo ndwara ni miliyoni 2.300 000 muri bo 685,000 yarabahitanye. Mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 abapimwe bagasanganwa iyi ndwara bagera kuri 650 bikaba bigize ijanisha rya 13% by’abarwaye indwara za kanseri bose.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru