AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame yerekanye ko gushora imari mu buzima byafasha kwitegura guhangana n'ibyorezo

Yanditswe May, 25 2022 10:20 AM | 75,430 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kubaka ubudahangarwa ku bindi byorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere bisaba ibihugu cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere gushora imari mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi nta nkuko icyorezo cya COVID19 cyabyerekanye.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku bikwiye gukorwa mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere, ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri I Davos mu Busuwisi ahakomeje kubera inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum.

Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yari kumwe n’umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, Umuyobozi w’ikigega Global Fund ku Isi Peter Sands, Helen Clark wahoze ari minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zélande ndetse na Francis de Souza uyobora w’ikigo Illumina.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko uburyo bimwe mu bihugu by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika byitwaye mu rugamba rwo guhangana na COVID19 bitanga umukoro ukomeye wo kongera ishoramari mu buvuzi kugirango byubake ubushobozi bwo guhangana n’ikindi cyorezo cyakwaduka mu bihe biri imbere.

Ati “Iyo witegereje usanga nko muri Afurika ubaze ku mpuzandengo 18% by’abaturage ari bo bamaze gukingirwa. Uwo ni umubare muto, kandi impamvu ni uko tutigeze dushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, kuko n’inkingo zimaze kuboneka bamwe ntibashoboye kuzitanga ndetse zimwe zangirikira mu bubiko. Ibyo ubwabyo rero birerekana ko hari ishoramari dukeneye gukora nubwo mbizi ko ingengo y’imari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere iba idahagije kuko ibyihutirwa biba ari byinshi. Gusa uko byamera kose ubuzima, kubaka urwego rw’ubuvuzi bigomba kuba muri ibyo byihutirwa kurusha ibindi.”

Aha Perezida Kagame yashimangiye ko kubigeraho bisaba imiyoborere itajegajega kandi hakaba icyizere gihamye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bwabo.

Yatanze urugero ku byo u Rwanda rwaciyemo guhera nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi kugeza ubu aho rwisanze buri kintu cyose cyihutirwa.

Yagize ati “Mu bunararibonye bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda twisanze tugomba gushakira ibisubizo ibibazo byinshi byasaga n’ibyaziye rimwe. Rimwe na rimwe ntitwashoboraga no guhita tubitandukanya ngo tuvuge tuti ikihutirwa cyane ni iki, cyiriya ntikihutirwa, kubera ko byose byihutirwaga! Ibyo ukabitekereza unareba amikoro ahari, akenshi usanga adahagije. Ariko nanone abaturage ukorera bagomba kugira uruhare muri ibyo bisubizo mu gihe utekereza ku musaruro n’aho ugana. Icyo gihe rero imiyoborere iba ikenewe ni imiyoborere yumva neza imiterere y’ikibazo, hanyuma ukavuga uti ni iki kigomba kubanza mbere y’ibindi kandi kigakemuka kabone nubwo ari mu bihe bigoye. Aho rero ugomba kuyoborwa n’umusaruro wifuza ariko ukanabasha kwisuzuma kuri buri ntambwe utera ukareba ibyo ukora, ese ni hehe ugomba guhindura, ukeneye se guhindura imikorere cg wakomeza ahubwo ugakora neza kurushaho. Ni ikibazo cyagutse ariko ubuyobozi bwo ni ngombwa kandi bugahangana n’ikibazo nta rundi rwitwazo.”




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira