AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kubaka Igihugu

Yanditswe Sep, 29 2020 06:39 AM | 60,196 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akanaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa RPF Inkotanyi avuga ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu.

Umukuru w’igihugu yibukirije ibi ku kicaro cy'Umuryango RPF Inkotanyi i Rusororo ubwo yayoboraga inama ya komite nyobozi (NEC) yaguye ya RPF Inkotanyi.

Iyi inama ya komite nyobozi yaguye ya RPF Inkotanyi yari igamije gusuzuma no kuganira ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze mu guhangana nicyorezo cya Covid19

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko bishoboka ko abantu bashobora gutekereza bitandukanye gusa uko byagenda kose ngo bakwiye kugira icyerekezo kimwe cyo kubaka igihugu no kukigeza ku iterambere.Yongeraho ko buri wese akwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yongeye kwibutsa abari mu bucuruzi gutanga imisoro, kuko ariyo ituma igihugu cyubaka amashuri, imihanda n’ibindi bikorwa bifite akamaro Abanyarwanda muri rusange bityo bikwiye gukorwa uko byagenda kose.

Muri iyi nama kandi Umukuru w’igihugu yongeye gusaba ko ntawukwiriye kumva ko bitewe n’inshingano afite cyangwa ikindi aruta undi ahubwo ko abantu bangana ndetse ko uburenganzira bwabo bukwiye kubahirizwa uko bikwiye.

Yagarutse no kubufatanye mu guhangana na ruswa ndetse nibibindi bidindiza iterambere ry’igihugu

Muri iyi nama kandi ba Minisitiri barimo uw’ubuzima, uw’imari n’igenamigambi, uw’uburezi, uw’ubuhinzi n’ubworozi, uw’ikoranabuhanga n’itumanaho, Umuyobozi Mukuru wa RDB ndetse n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera bose batanze ishusho y’imyitwarire y’u Rwanda kuri COVID19, ibikenewe gukorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruza zayo n’ibindi.

Umuyobozi wa RPF Inkotanyi yavuze ko nta myumvire ko u Rwanda rwuzuye ikwiye kongera kubaho nkuko byahoze avuga ko u Rwanda ruzahorana umwanya wa buri wese yaba abari mu gihugu imbere ndetse n’abanyarwanda bakiri mu mahanga.



Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere

NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kur

Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobo

Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye U

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 5