AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena ashima ko yubatswe neza mu gihe gito

Yanditswe Aug, 09 2019 17:45 PM | 26,193 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza mu Rwanda no muri Afurika muri rusange hari ibihangange mu nzego zirimo n'imikino, ariko agashimangira ko ubwo buhangange bukwiye gushingira ku bikorwa.

Umukuru w'Igihugu ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yatahaga ku mugaragaro inyubako mberabyombi y'imikino n'imyidagaduro, Kigali Arena, igikorwa cyanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame.

Umunsi wa mbere amarembo yayo afunguye ku bakunzi b'imikino y'amaboko n'imyidagaduro, Kigali Arena yari yakubise yuzuye. Ku bakunzi b'imikino n'imyidagaduro bari bayicayemo ku nshuro ya mbere, imbamutima zari zose.

Perezida Kagame watashye ku mugaragaro  iyi nyubako ya mbere yo muri ubu bwoko mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, yashimiye kompanyi yo mu gihugu cya Turukiya yayubatse, agaragaza ko kuba 70% by'abayikozeho imirimo inyuranye ari Abanyarwanda kandi ikaba yuzuye mu mezi 6 gusa ari ibyo kwishimira.

Umukuru w'Igihugu yashimiye kandi Masaï Ujiri, Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada inaheruka kwegukana shampiyona ya NBA, kubw'umushinga yatangije witwa Giants of Africa, ugamije kuzamura impano za Afurika mu mukino wa Basketball.

Aha Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ifite ibihangange byumwihariko mu mikino, cyakora agaragaza ko ibyo bikwiye kugaragarira mu bikorwa.

Inyubako mberabyombi ya Kigali Arena imyanya ibihumbi 10 y'abafana n'ibindi bikorwa bikenerwa n'amakipe ndetse n'abafana, ikaba yubatse mu nkengero za Stade Amahoro i Remera.

Nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro n'Umukuru w'Igihugu, iyi nyubako itwikiriye hose, ku nshuro ya mbere yakiriye imikino 2 ya shampiyona ya Basketball, imikino amakipe ya The Hoops na APR mu bakobwa ndetse na REG na Patriots mu bagabo.


Soma Inkuru bifitanye isano: https://www.rba.co.rw/post/Kigali-Arena-iratahwa-ku-mugaragaro-uyu-munsi


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage