Yanditswe Sep, 12 2020 09:32 AM | 89,092 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kuba umugabane wa Afurika umaze igihe kinini ari isoko ry’ibiribwa biva mu mahanga ya kure bizakemurwa n’isoko rusange kuko Afurika ubwayo ari ikigega cy’ibiribwa.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro cyamuhurije hamwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabira umuhango wo gusoza inama mpuzamahanga ku buhinzi imaze iminsi ine iteraniye i Kigali.
Ikiganiro cyahuje abakuru b’ibihugu banyuranye, abahoze ari abakuru ba za guverinoma n’abandi banyacyubahiro ni cyo cyashyize akadomo ku nama mpuzamahanga ku buhinzi n’ubworozi ku mugabane wa Afurika, inama izwi nka 'African Green Revolution Forum'.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi AGRA ari na ryo ritegura iyi nama, Hailemariam Desalegn, yashimiye u Rwanda ku bw’umusanzu warwo watumye iyi nama igera ku ntego zayo.
Mu kiganiro cyiswe 'Presidential Summit'cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga akaba ari nacyo cyasoje iyi nama, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahammat yakomoje ku mahirwe umugabane wa Afurika ufite yo kwihaza mu biribwa nyamara abayituye bakaba bakomeje kuyaterera inyoni kuko kugeza ubu uyu mugabane ukoresha miliyari 65 buri mwaka mu guhaha ibiribwa biva ku yindi migabane.
Ku ruhande rw’Umunyamabanga Mkuru wungirije w’umuryango w’abibumbye Amina Mohammed, avuga ko icyorezo cya COVID19 cyatumye ibintu bisubira irudubi kuko cyaje cyiyongera ku zindi nzitizi zikibangamiye ubuhinzi ku mugabane wa Afurika zirimo n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Nubwo bimeze bityo ariko kuri Perezida Paul Kagame ngo hari amahirwe menshi yafasha Afirika gusohoka muri iryo hurizo yemye by'umwihariko abatuye mu mijyi bugarijwe n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kurusha abandi bakabibona.
Yifashishije urugero rw’ibimaze gukorwa ku bufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu witabiriye iki kiganiro nk’umutumirwa w’icyubahiro, yagaragaje igihugu cye nk’umufatanyabikorwa wa Afurika mu iterambere ry’ubuhinzi.
Iyi nama mpuzamahanga ku buhinzi yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abayitaraniyemo bigaga ku buryo bwo gukora ubuhinzi buhaza abatuye imijyi, ari na ko buteza imbere umugabane wa Afurika.
Divin UWAYO
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru