AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Paul Rusesabagina yitabye urukiko mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo

Yanditswe Sep, 14 2020 09:53 AM | 45,050 Views



Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwatesheje agaciro inzitizi zagaragajwe n’abunganira Paul Rusesabagina bavuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwe rwatangiye kuri uyu wa mbere ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko Rusesabagina atarekurwa by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho birimo n’ibikorwa by’iterabwoba.

Paul Rusesabagina yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ari mu modoka itwara imfungwa y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Ari ku mwe n’abunganizi be 2 urukiko rwahise rubaha ijambo ngo basobanure ibijyanye n’inzitizi 3 barugaragarije ku birebana n’iburabubasha ku rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo byaburanwaga kuri uyu wa 1.

Inzitizi  imwe irebana n’ububasha bw’urukiko ubwarwo kuko ngo kuva mu 2004 Rusesabagina yaguze ikibanza i Nyarutarama aracyubaka bityo ngo akaba ari ho abarizwa iyo ari mu Rwanda, indi nzitizi ireba amategeko ubushinjacyaha bwashingiyeho bumukekaho ibyaha kuko bwifashishije itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018 nyamara hari ibyaha buvuga ko yakoze mbere y’icyo gihe, bukaba bwaragombaga gushingira ku gitabo cy’amategeko mpahanabyaha cyo mu 2012, ndetse ko ngo n’ibyaha bamurega atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kuko atigeze ahagera bityo akaba ataburanishwa hifashishijwe amategeko y’u Rwanda. 

Inzitizi ya 3 ni iy’inyito y’ibyaha aho abunganizi be Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo bagaragaje ko urukiko nirusanga byarahawe inyito idakwiye rwategeka ko uwo bunganira ahita arekurwa nk’uko amategeko abiteganya.

Nyuma yo kwiherera urukiko rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro inzitizi yagaragazaga ko rutaburanisha Rusesabagina rwemeza ko yafatiwe mu ifasi yarwo ku kibuga cy’indege cya Kigali. 

Iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rihita rinakomerezaho.

Ubushinjacyaha bukaba bwasobanuye ko bwazanye Paul Rusesabagina imbere y’urukiko bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, kubera impamvu bwavuze ko zikomeye zishingiye ku nyandiko harimo izatanzwe na police y’u Bubiligi zavuye mu isakwa ryakorewe kwa Rusesabagina i Bruxelles mu kwa cumi 2019 hagafatirwa inyandiko 2 zari muri mudasobwa ye zerekana imigambi yari afite yo kongera ibikorwa by’umutwe wa FLN wagabaga ibitero ku butaka bw’u Rwanda guhera mu 2018 hagati.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku nyandiko mvugo zirimo iyo Rusesabagina yakoreye imbere y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ndetse akiyemerera ko yari muri FLN nubwo yahakanye kuyishinga, ngo yemeye kandi ko yatanze inkunga kuri uyu mutwe ingana n’ama Euro 20,000 ni ukuvuga hafi miliyoni 22 z’amaFrw ndetse ngo n’ihuriro MRCD, ishyaka rye PDR Ihumure ribarizwamo ryakoresheje igikorwa cyo gukusanya ama euro ibihumbi 300 ni asaga miliyo 340 z’ama Frw, nayo yari agenewe uriya mutwe. Gusa kuri iyi ngingo Rusesabagina yavuze ko atabazwa ibyakozwe n’iri huriro kuko rifite ubuyobozi bwihariye. 

Izindi mpamvu ubushinjacyaha bwagaragaje ni izishingiye ku biganiro byagiye bibera ku mbuga nkoranyambaga cg za chats zigaragaza ibikorwa Rusesabagina yagiye agaragaza ko barimo gushakira inkunga umutwe wa FLN n’ihuriro rya MRCD ryari rigizwe n’amashyaka ya politiki akorera hanze harimo irya Rusesabagina, irya Faustin Twagiramungu n’irya Callixte Nsabimana. Ubushinjacyaha kandi bwifashishije inyandiko z’ibigo mpuzamahanga bikora ihererekanya ry’amafranga money transfer nka Western Union na Money Gram bugaragaza inkunga zinyuranye Rusesabagina yaba yarateye umutwe wa FLN cyangwa we n’umugore we bagafasha abawurimo.

Izindi mpamvu z’ubushinjacyaha zashingiye ku majwi n’amashusho aho Rusesabagina ngo yaba yaragiye agaragaza imigambi yo kugirira nabi ubuteketsi bw’u Rwanda hakoreshejwe ibikorwa by’intambara. 

Rusesabagina ahawe ijambo ngo avuge niba yemera cyangwa ahakana ibyaha ubushinjacyaha bumukekaho yavuze ko azabivugaho mu iburanisha mu mizi, ariko urukiko rusaba ko yagira ibyo avugaho kuko yemezaga ko adafite urutonde rw’ibyo aregwa. Aha rero yavuze ku bijyanye n’ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN avuga ko kuba barishe abaturage ataribyo bari babatumye, bikaba ngo byaramubabaje akaba abisabira imbabazi ku miryango byagizeho ingaruka.

Izindi mpamvu ubushinjacyaha buvuga ko buzishingira ku bipimo byafatiwe kwa muganga ku bantu 9 bishwe na FLN, ku buhamya bw’abarokotse ibitero uyu mutwe wagabye mu mirenge ya Kitabi muri Nyamagabe na Nyabimata muri Nyaruguru ndetse n’amafoto y’imitungo yatwitswe, hakaba n’ubw’abana 82 bafashweho ingwate n’uyu mutwe bagahatirwa kujya mu nshingano za gisirikare. 

Abunganira Paul Rusesabagina bamusabira ko afungurwa by’agateganyo bashingiye ku kuba ibi bimenyetso bw’ubushinjacyaha ngo bitizewe kuko harimo inyandiko zidasinye, amajwi n’amashusho utapfa kwemeza ko ari umwimerere ndetse basaba urukiko kuzasuzuma niba ibiganiro byafashwe harakurikijwe amategeko. Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko amategeko yakurikijwe ari ayo mu Bubiligi atari ayo mu Rwanda.

Basabye kandi ko urukiko rusanze Rusesabagina yaburana afunzwe rwasaba ko atanga ingwate y’amafranga rukagena ingano yayo. Ikindi basabye ni uko ngo bamutegeka ibyo yubahiriza nko kutagira ifasi runaka atarenga kuko ibyangombwa bye byafatiriwe. 

Icya nyuma na nyirubwite yashimangiye ni uko ngo afite uburwayi butuma akenera kwivuza ku buryo ngo mu byumweru 2 amaze mu Rwanda amaze kwivuza gatatu. Urukiko rwatangaje ko umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzatangazwa ku wa 4 tariki 17 Nzeri saa munani.

Mu Kuboza kwa 2012, Paul Rusesabagina yabaye perezida w’ishyaka ryitwa PDR Ihumure , muri Nyakanga 2017 atangira kuyobora ihuriro rya MRCD ari naryo ryashyizeho umutwe wa FLN. 

Mu byaha 13 akekwaho harimo 7 bifitanye isano n’iterabwoba nko kurema umutwe utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ibindi 6 bijyanye n’ubufatanyacyaha mu bikorwa birimo ubwicanyi ku bushake, kwiba hakoreshejwe intwaro, gutwika abantu, inyubako ibigenewe gutwara abantu n’ibintu, gukubita cg gukomeretsa ku bushake no gushyira abana mu mirwano cg mu mirimo ijyanye n’inshingano za gisirikari. 

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura