Yanditswe Jun, 04 2022 17:49 PM | 92,292 Views
Ubuyobozi bwa sosiyete Ikirezi ifite
uruganda rubyaza amavuta ibimera bitandukanye busobanura ko mu gihe kitarenze
umwaka uru ruganda ruzaba twatangiye gukora imibavu (parfum) ubusanzwe ikorerwa
mu bihugu by’amahanga. Ni mu gihe abaturiye uru ruganda mu turere twa Kirehe na
Rutsiro bishimira ko hari bimwe mu byatsi byahawe agaciro kuko babigeza kuri
uru ruganda bagahabwa amafranga.
Mu masaha yegera sa sita z’amanywa, mu nzira iva ahitwa i Gatore yerekeza mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, tuhahuriye na Emmanuel Habanabakize ahetse ibyatsi bipima nk’ibilo 100 ku igare; afite umusore umufasha gusunika igare kuko biremereye cyane…
Ibi byatsi ubusanzwe byitwa nyiramunukanabi cyangwa kinuka bitewe n’agace, gusa kuri Emmanuel Habanabakize uku kunuka kwabyo abifata nko guhumura kw’ifanga bimuhesha kuko nibura buri munsi abyuka sa kumi n’imwe za mu gitondo ajya guhiga iyi nyiramunukanabi hirya no hino.
Mu masaha ya saa munani uyu mugabo noneho ageze ahakirirwa ibi byatsi bya nyiramunukanabi kandi akanyamuneza ni kose kuko azi icyo ari bukure muri ibi byatsi bituma abyuka mu rukerera.
Nyiramunukanabi ni kimwe mu byatsi byahindutse imari mu Karere ka Ngoma na Kirehe kuko sosiyete Ikirezi Natural Products yubatse uruganda rubyaza amavuta ibi byatsi. Ni amavuta y’ibanze cyangwa huile essentiel kuko yifashishwa mu nganda zikora imibavu n’ibindi.
Hitimana Nicolas ni we wagize igitekerezo cyo gushinga uru ruganda, anongeraho guhinga ibindi byatsi na byo bikurwamo amavuta.
Binyuze mu mashini zabugenewe bitafa igihe kirati munsi y’amasaha 6 ngo amavuta abe abonetse; ni urugendo ariko rusaba kwihanganga kuko ibiro 300 by’ibyatsi bivamo amavuta asatira litiro imwe ariko ifite agaciro gakomeye nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’uru ruganda.
Mu gihe abo mu turere twa Ngoma na Kirehe babyuka kare bajya gushaka ibyatsi bya nyiramunukanabi, abo mu Karere ka Rutsiro bo amaso bayerekeje mu gushakisha amababi y’inturusu isanzwe izwi nka mayideni (Maiden) ubundi ivura inkorora, bakaba na bo baregerejwe igice cy’uruganda rubyaza amavuta aya mababi y’inturusu ndetse akaba atanga umusaruro nkuko bivugwa n’abakurikirana ibikorwa.
Usibye ibimera cyangwa amababi y’ibiti runaka amagana y’abaturage bazanira uruganda bagahabwa amafaranga abarwa ku kilo, abagera kuri 60 bafite imirimo ihoraho.
Gusa muri rusange abaturage bo mu mirenge igize uturere twubatsemo uruganda rubyaza ibimera amavuta adasanzwe bavuga ko ubuzima bwabo bugenda buhindurwa n’amafranga ava muri ibi byatsi ubusanzwe bifatwa nk’ibidafite umumaro.
Kuri ubu sosiyete Ikirezi ifite ubwoko 6 bw’amavuta abyazwa ibimera bitandukanye aho 70% byayo yoherezwa mu mahanga akifashishwa mu kubyazwa cyangwa kuvangwa n’andi mavuta n’imibavu igurishwa ku masoko mpuzamahanga. Gusa ubuyobozi bw’iyi sosiyete bushimangira ko umwaka uzashira hamaze kuboneka umubavu abandi bita parfum ikozwe muri aya mavuta yo mu bimera byo mu Rwanda.
Uku kubyaza umusaruro bimwe mu bimera cyangwa ibindi byatsi bifatwa nk’aho nta kandi kamaro bifite ni ikimenyetso cy’uko igihe abantu babona ubumenyi bwisumbuyeho byabafasha kongerera agaciro ibintu binyuranye hanarengerwa ibidukikije.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru