AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Nyaruguru: Abatujwe mu mudugudu wa Kivugiza barasaba korozwa

Yanditswe Feb, 19 2022 16:24 PM | 46,953 Views



Hari abaturage batujwe mu mudugudu w'ikitegererezo wa Kivugiza mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko byabahaye umutekano kuko aho bari batuye ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi bahoraga bbahangayitse bitewe n'abantu babateraga mu ngo bakabiba ibyabo n'amatungo ndetse hakaba n'ubwo hari abakomeretswa.

Uyu mudugudu wa Kivugiza wubatse mu Kagari ka Remera muri uyu Murenge wa Ruheru. Ugizwe n'inzu enye muri imwe zizwi nka four in one. Abazituyemo bahoze batuye ahitwa Kirwa ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi.  

Bavuga ko gutuzwa muri uyu mudugudu byabaruhuye imihangayiko bahoranaga kubera umutekano muke baterwaga n'abantu bitwikiraga ijoro ndetse n'ishyamba rya Nyungwe bakabasanga mu ngo zabo.

Aba baturage bavuga ko n'ubwo bishimiye aho batujwe, ngo ubuyobozi bwagatekereje uburyo bwo kubashakira amatungo bakabona ifumbire kuko aho bari batuye barororaga ariko ngo aha batujwe ntibemererwa kugira ibikorwa by'ubworozi bahakorera.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel,avuga ko kubona amatungo ku baturage batujwe mu midugudu ari ngombwa kugira ngo babone ifumbire yo kujyana ku masambu y’aho bari batuye. Akizeza n’aba bo mu mudugudu wa kivugiza ko bazafashwa kugirango babone uko bafumbira bityo n’iterambere ryabo ryiyongere.

Muri uyu mudugudu wa Kivugiza abatujwemo ni ikiciro cya mbere cy'imiryango 32, ariko inikorwa byo kwagura inyubako birakomeje, aho harimo gusizwa ahazubakwa izindi nzu 92, mu kiciro cya kabiri.

Mu karere ka Nyaruguru kuri ubu harabarurwa imidugudu ntangarugero 8.

Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2