Yanditswe Jan, 06 2021 20:49 PM | 89,569 Views
Abahinzi b’ingano bazihinga mu misozi miremire y’Ubunyambiriri bahangayikishijwe n’uko uruganda rwa Gitare Mills ruherereye mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe rutunganya ingano rudakora.
Aba baturage barasaba
abafite uru ruganda mu nshingano ko niba hari ibyo babuze babegera bagakorana
ariko umusaruro wabo ntukomeze kwangirika ngo bibateze igihombo.
Ikibazo cy’uruganda rwa Gitare Mills rwubatswe n’abashoramari ngo rwakire kandi rutunganye umusaruro w’abahinzi bazihinga i Nyamagabe n’ i Nyaruguru gikomeje kuba amayobera ku baturage. Ni uruganda ruherereye mu murenge wa Tare umwe muri 17 igize akarere ka Nyamagabe ahazwi nko mu Gasarenda.
Ukudakora k’uru ruganda byatumye bamwe mu bayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye baza kurusura ndetse banasiga bahaye icyizere abaturage ko rugiye gutangira gukora. Nyamara hashize imyaka irenge ibiri.
Ikibazo cy’uru ruganda rwa Gitare Mills cyanavuzweho bikomeye na Perezida wa Republika Paul Kagame tariki ya 27 Gashyantare umwaka wa 2019. Iki gihe umukuru w’Igihugu yari yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose uru ruganda rugatangira gukora.
Abahinzi bavuga ko batazi ikibazo abafite mu nshingano uru ruganda bahuye na cyo. Ukudakora kwa Gitare Mills ngo byabakomye kuko bari biteze iterambere mu buhinzi bw’ingano. Ubu izirimo kwera bazikoresha mu ngo zabo gusa kuko nta soko ryazo bagifite.
Bifuza ko bafatanya na ba nyir’uruganda ariko ikibazo gihari kigakemuka, umusaruro w’ingano ntukomeze kubapfira ubusa.
Ndahimana Emmanuel umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'uruganda Gitare Mills, avuga ko izingiro ryo kudakora kuri uru ruganda byatewe n’uko umushoramari warwubakishije atubahirije amasezerano na banki ya ECOBANK maze bituma rufatirwa n’iyi banki.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure avuga ko mu rwego rwo gushakira abaturage isoko ry’ingano bitabaje abakora ibicuruzwa bikorwa mu ngano kuza bakagurira abaturage.
Uru ruganda aho rwubatse, kuri ubu inyubako zarwo zatangiye kwangirika kubera kudakoreshwa. Kuva rwubakwa, abaturage bavuga ko rwakoze igihe gito, rugahagarara.Uru ruganda rwafunze rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 7 z’ingano buri munsi, rubarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Callixte KABERUKA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru