Yanditswe Jan, 06 2022 17:37 PM | 10,794 Views
Hari bamwe mu borozi b'inka bo mu turere
twa Nyagatare na Gatsibo bemeza ko
bayobotse gahunda yo gutera inka intanga nk’uburyo bumwe bwo kongera inka zitanga umukamo utubutse. Gusa
hari abandi borozi bo bavuga ko iyi gahunda yo gutera intanga igikeneye
ubukangurambaga ndetse serivisi zayo zikarushaho kwegerezwa aborozi.
Muri utu turere twa Nyagatare na Gatsibo tuzwiho kuba igicumbi cy’ubworozi bw’inka, ubu aborozi baho imyumvire irabaganisha kukorora inka zitanga umukamo utubutse ari nako Leta iba iri hafi yabo kugirango ibibafashemo.
Uburyo bwo gutera inka intanga bufatwa nk’ubwizewe mu kongera inka zitanga umukamo ugereranyije n’uburyo busanzwe bwa gakondo bwo kwimisha inka hakoreshejwe amapfizi. Kuva mu mwaka wa 2008 iyi gahunda yo gutera intanga itangijwe muri utu turere twombi, hari bamwe mu borozi bayiyobotse bemeza ko umukamo w’inka zabo wikubye hafi inshuro eshatu, ndetse ngo ubu buryo birinda inka zabo kwandura indwara y’amakore.
Imibare itangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ishami rya Nyagatare na Gatsibo igaragaza ko kuva mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 2020 kugeza mu kwa gatandatu ku mwaka ushize wa 2021 mu Karere ka Gatsibo inka3252 ari zo zatewe intanga ku nka 3000 zari ziteganijwe. Ni mu gihe mu Karere ka Nyagatare ho mu gihe nk’icyo inka 3155 ari zo zatawe intanga ku nka 3000 zari ziteganijwe.
Nubwo hagaragara iki gisa n’umuvuduko, aborozi bose si ko bari bitabira iyi gahunda, ndetse abatarayitabira bakavuga ko haba hagikenewe ubukangurambaga kuri yo.
RAB iravuga ko bitarenze ukwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2022 inka igihumbi mu karere ka Nyagatare zizaterwa intanga na ho mu Karere ka Gatsibo hazaterwa inka 700.
Umworozi ushaka guteza intanga y’inyana bimutwara 5000Frw.
Uretse uku gutera inka intanga nk’uburyo bwakongera umukamo, aborozi hamwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye bose ubu biyemeje gukora icyo ari cyose cyakongera umukamo kubera umukoro uhari wo kuzahaza uruganda rw’amata rurimo kubakwa mukarere ka Nyagatare ruzatunganya amata y’ifu.
Olivier TUYISHIMIRE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru