Yanditswe Sep, 14 2020 06:25 AM | 32,305 Views
Bamwe mu baturage bo Karere ka Nyabihu barishimira ko iminara bemerewe na Perezida Kagame yabagezeho, kuri ubu ngo itumanaho ryarorshye. Ni nyuma y'aho muri Gicurasi 2019 bamugejejeho ikibazo cy'itumanaho cyari cyiganje mu mirenge imwe n'imwe.
Nyabihu nk’Akarere kagizwe n’imisozi miremire, ihuzanzira mu itumanaho ryakunze kuba ingorabahizi, ingaruka zabyo abaturage ntibahwemye kuvuga ko bari mu bwigunge ku bw’iminara y’itumanaho idahagije.
Aho itumanaho ritakoraga neza ni mu gice kimwe cy’imirenge ikikiye ibirunga mu ya Mukamira, Jenda na Kabatwa, ndetse n’igice cy’imisozi miremire mu mirenge ya Mulinga, Karago na Rambura ihana imbibi n’ishyamba rya Gishwati wongeyeho Kintobo.
Iki kibazo abatuye Nyabihu bagituye Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga uturere twa Nyabihu na Musanze muri Gicurasi umwaka ushize abizeza ko ibibazo by’ihuzanzira rya telefoni no kureba televiziyo bikemuka mu gihe cya vuba.
Mu mwaka umwe iminara mishya y’inyongera yarubatswe kandi irakora neza, ubu ikibazo cy’ihuzanzira cyarakemutse. Abatuye mu mirenge yatakaga ubwigunge, kuri ubu ibyishimo ni byose, bagashimira umukuru w’igihugu kuko imvugo ari yo ngiro
Bimwe mu bikorwa abaturage bishimira ko byatangiye kubakura mu bwigunge babikesha iminara bubakiwe, ku isonga haza guhererekanya amafaranga bakoreshe telefoni zigendanwa, gukoresha murandasi no koroshya imikorere n’imikoranire hagayi y’inzego n’abaturage.
Ally MUHIRWA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru