AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Nyabihu: Iminara bemerewe na Perezida Kagame yabagezeho, itumanaho ryaroroshye

Yanditswe Sep, 14 2020 06:25 AM | 32,305 Views



Bamwe mu baturage bo Karere ka Nyabihu barishimira ko iminara bemerewe na Perezida Kagame yabagezeho, kuri ubu ngo itumanaho ryarorshye. Ni nyuma y'aho muri Gicurasi 2019 bamugejejeho ikibazo cy'itumanaho cyari cyiganje mu mirenge imwe n'imwe.

Nyabihu nk’Akarere kagizwe n’imisozi miremire, ihuzanzira mu itumanaho ryakunze kuba ingorabahizi, ingaruka zabyo  abaturage ntibahwemye kuvuga ko bari mu bwigunge ku bw’iminara y’itumanaho idahagije.

Aho itumanaho ritakoraga neza ni mu gice kimwe cy’imirenge ikikiye ibirunga mu ya  Mukamira, Jenda na Kabatwa, ndetse n’igice cy’imisozi miremire mu mirenge ya Mulinga, Karago na Rambura ihana imbibi n’ishyamba rya   Gishwati wongeyeho Kintobo.

Iki kibazo abatuye Nyabihu bagituye Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga uturere twa Nyabihu na Musanze muri Gicurasi umwaka ushize abizeza ko ibibazo by’ihuzanzira rya telefoni no kureba televiziyo bikemuka mu gihe cya vuba.

Mu mwaka umwe iminara  mishya y’inyongera  yarubatswe kandi irakora neza, ubu ikibazo cy’ihuzanzira cyarakemutse. Abatuye mu mirenge yatakaga ubwigunge, kuri ubu ibyishimo ni byose, bagashimira umukuru w’igihugu kuko imvugo ari yo ngiro 

Bimwe mu bikorwa abaturage bishimira ko byatangiye kubakura mu bwigunge babikesha iminara bubakiwe, ku isonga haza guhererekanya amafaranga bakoreshe telefoni zigendanwa, gukoresha murandasi no koroshya imikorere n’imikoranire hagayi y’inzego n’abaturage.

Ally MUHIRWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura