AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Nsabimana Callixte yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Rusesabagina yita Sebuja

Yanditswe Sep, 10 2020 11:19 AM | 71,748 Views



Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara, ukurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw'u Rwanda n'ibyo yakoreye hanze.

Urukiko rwatangiye rugaragariza uruhande rw'uregwa ndetse n'abandi bitabiriye iburanisha ibaruwa y'ubushinjacyaha isaba ko urubanza uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara rwahuzwa n'urundi ruregwamo Nsengimana Herman wigeze gusimbura Nsabimana Callixte wiyise Sankara ku mwanya w' ubuvugizi bw'umutwe w'inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye byagiye bihitana ubuzima bw'abaturage.

Iki cyifuzo cyamaganiwe kure n'umwunganizi mu mategeko wa Nsabimana Callixte wiyise Sankara Metre Moise Nkundabarashi agaragaza ko bahabwa umwanya wo kwiga kuri iyi baruwa kugira ngo bitegure urubanza.

Ibi byasabye ubwumvikane hagati y'impande zombi, kuko ubushinjacyaha bwagaragarije inteko iburanisha ko ibi atari ikibazo cyatwara umwanya watuma iburanisha rya none rihagarara.

Me Moise Nkundabarashi yasabye ibisobanuro birambuye ubushinjacyaha byo kuba imanza zombi zahuzwa maze busobanura ko mu iperereza ry'ibanze ryakozwe n'urwego rw'Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ryagaragaje ko ibyaha byakozwe n'umutwe w'ingabo z'inyeshyamba za FLN aba bose babereye abavugizi, byose babihuriyeho bityo ko gutandukanya imanza byatwara igihe kirekire.

Tariki ya 13 Nyakanga 2020, ni bwo uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara aheruka kugera imbere y'urukiko aho yisobanuraga ku byaha 17 akwekwaho gukorera ku butaka bw'u Rwanda no hanze yarwo. Iki gihe mu byaha 9 byose yisobanuyeho yabyemereye imbere y'urukiko anabisabira imbabazi.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara yavuze ko niba ubushinjacyaha bwifuza guhuza izo manza zombi, ahubwo uko ari 2 zahuzwa n'urubanza rwa Paul Rusesabagina yita Sebuja  kuko ibyo bakoze babikoreye hamwe.

Gusa urukiko rwagaragaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rutarashyirwa mu nshingano zabo muri rusange. 

Nyuma yo kutumvikana hagati y'impande zombi, byabaye ngombwa ko urukiko rufata iminota mike maze rwanzura ko iburanisha ry'uyu munsi risubikwa kugirango habanze hasuzumwe ingingo y'impande zombi umwanzuro ukazatangwa taliki ya 1 Ukwakira 2020 uyu mwaka ku isaha ya saa tanu.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #