NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho y'abaturage

AGEZWEHO

  • Mu Rwanda, 30% by’abicwa n’indwara zitandura baba bazize iz’umutima-RBC – Soma inkuru...
  • Mu Gushyingo amashuri yose azaba yafunguye imiryango-MINEDUC – Soma inkuru...

NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho y'abaturage

Yanditswe Sep, 15 2020 07:47 AM
30,364 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa 10 kizashyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage, DHS 2020.

Ikigo gishinzwe ibarurishambare kivuga ko ikusanyamibare rya DHS ya 2020 ryarangiye, ubu hari gusesengurwa ibyavuyemo bizatangazwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa  10.

Ni igikorwa cyatangiye  kwezi kwa 11 umwaka ushize, kiza  gusubikwa mu kwezi kwa 3 uyu mwaka bitewe na COVID19. Cyongeye gusubukurwa mu kwezi kwa 5, kirangira mu kwa 7.

Kimwe mu bizagaragazwa n’ubu bushakashatsi n’ikigero cy’uburumbuke ku mugore mu Rwanda, inzego zinyuranye zivuga ko kugabanuka kwacyo ari kimwe mu bifasha igihugu gutera imbere.

Ntumbazubusa Laurenti, umubyeyi w’imyaka 75 y’amavuko utuye mu Karere ka Rulindo avuga ko kurera abana barenga 10 yabyaye byamubereye ihurizo rikomeye. Muri bo ngo nta n'umwe wigeze yiga.

Ati "Nabyaye abana 11 barimo abakobwa 3, twakuraga igitebo cy’ibijumba kikarara gishize ntacyasigaragamo, njye hari igihe nabwirirwaga nkaburara nahariye abana bakarya bigashiramo, ibi byananije cyane umugore wanjye, ikindi abo bana banjye bose ntibigeze biga."

Ku Kgo Nderabuzima cya Kajevuba mu Karere ka Rulindo, ababyeyi 1516 ni bo bakurikiranwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugera kuri 6.

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko muri iki gihe abantu bagenda bahindura imyumvire, bakumva akamaro ko kubyara abo umuntu ashoboye kurera.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ari kimwe mu bifasha kugabanya uburumbuke ku mugore, bityo akabona n’umwanya wo kwikorera no guteza imbere igihugu cye.

 Ati "Uko umugore agenda agabanya umubare wo kubyara, inshuro atwita zikagabanuka, abona umwanya wo gukorera urugo rwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugore atwite cyangwa yabyaye, agira iminsi  cyangwa amezi runaka umubiri we utaba ufite ingufu zihagije, aba agomba kwitabwaho ndetse akagira iminsi aba aruhuka ari kurera abana adakora imirimo uko basanzwe. Umugore waboneje urubyaro, wabyaye abana bake agira iminsi myinshi yo kongera umusaruro w’urugo rwe afatanije n’umugabo gukora akazi kabyara inyungu z’umuryango no kwita ku bana bake bafite."

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bugagaraza ko mu mwaka wa 2005, uburumbuke ku bagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bwari kuri 6,1, muri 2010 bwageze kuri 4,6, naho mu bushakashatsi buheruka bwa 2014 /2015 bwari 4,2.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwiyongere bw’Abaturage n’Imibereho mu Kgo cy'Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ndakize Michel, avuga ko ubu bushakashatsi bwa DHS bugaragaza impinduka mu buzima bw’igihugu, hagendewe ku kigero cy’uburumbuke ndetse n’icy’abapfa, noneho bigafasha mu igenamigambi.

Yavuze ko ikigero cy’uburumbuke ngo kigomba kujyana n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.

Ati "Iyo twibaza uko Abanyarwanda bazaba bangana mu myaka iri imbere, dusanga umubare wa 4 ugomba kumanuka kuko ni benshi, igihe cyose uko ubukungu bw’igihugu buzamuka bidafitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage havuka ikibazo, hubakwa amashuri kuko abana bakeneye kujyayo bazaba ari benshi, hazakenerwa amafaranga menshi ashorwa mu mashuri, mu buvuzi hazaba ikibazo. N'ubwo bimeze bityo tugomba na none kwirinda ko igihugu kibura amaboko kuko ni bo maboko y’u Rwanda, uko ubukungu bwiyongera bigomba kujyana n’abaturage."

DHS ya 2020 izanagaragaza niba harabaye impinduka mu bijyanye no kugwingira mu bana byari kuri 38% mu bushakashatsi bushize bwa 2015, abagore babyarira kwa muganga bari kuri 91%, Abagore bapfa babyara bo bakaba bari 210 ku bihumbi 100 bavuye kuri 476 muri 2010 naho gukingiza abana byo byari kuri 93%.

Mu kwegeranya ibyashyizwe muri DHS ya 2015 byatwaye miliyoni 2 n’ibihumbi 800 by’amadorari y’Amerika. Iby'uyu mwaka byo ngo hakoreshejwe hafi miliyoni 2 z’amadorari bitewe n'uko imirimo myinshi ikorerwa ku Cyicaro cya NISR.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/BmRVjOWQ6Yw" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Carine UMITONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED