Yanditswe May, 16 2021 11:18 AM | 44,239 Views
Mu
Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, hari abaturage batewe impungenge
n’ibyobo byasizwe mu birombe byacukurwagamo
ishwagara bitagikoreshwa.
Aba baturage baravuga ko inzego bireba zakurikirana icyo kibazo, kuko uretse kuba ubwo butaka bwarangirijwe bikomeye n’abahacukuraga, babona bishobora kuba indiri y’amabandi cyangwa baigateza impanuka.
Ibyo birombe byacukuwemo ishwagara ariko ubutaka ntibwongere gusubiranywa nk’uko abacukuzi babisabwa, biherereye mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Cyabararika mu Mudugudu wa Kiryi.
Uwitwa Nshimyumuremyi Ephrem, avuga ko inzego bireba zasuzuma zigashaka igisubizo kuri ubwo butaka ku buryo bwakorerwaho indi mirimo.
Abaturage bavuga ko ubwo butaka bwakorerwagaho n’uwitwa Ntiruhungwa utakibaho, ariko ngo abo yasize ntibubahirije ayo mabwiririza yo kwita ku butaka bwacukuwemo ishwagara.
Nsengumuremyi Donath, umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu kigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda , avuga ko abacukuzi bakwiye kujya binjira muri uwo mwuga basobanukiwe imikorere yemewe.
Urwego rushinzwe mine, peteroli na gazI kandi rusaba abaturage kujya batanga amakuru mu nzego zibegereye, ku hagaragara ubucukuzi bukorwa nabi burimo n’ubwangiririza ibidukikije.
Mu mabwiririza agenga ubucukuzi mu Rwanda harimo ibihano byo kubaka no gusana ibyangirizwa, guhagarikirwa ubucukuzi butubahiririza amategeko ndetse ababukora bagasabwa gukoresha imashini zigezweho hirindwa impanuka zose zabushingiraho hitabwa cyane ku mutekano n’ubuzima bw’abacukuzi mu kazi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru