AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Musanze: Abaturage batewe impungenge n’ibyobo byasizwe mu birombe byacukurwagamo ishwagara

Yanditswe May, 16 2021 11:18 AM | 44,239 Views



Mu Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, hari abaturage batewe impungenge n’ibyobo byasizwe mu birombe byacukurwagamo  ishwagara bitagikoreshwa.

Aba baturage baravuga ko inzego bireba zakurikirana icyo kibazo, kuko uretse kuba ubwo butaka bwarangirijwe bikomeye n’abahacukuraga, babona bishobora kuba indiri y’amabandi cyangwa baigateza impanuka.

Ibyo birombe byacukuwemo ishwagara ariko ubutaka ntibwongere gusubiranywa nk’uko abacukuzi babisabwa, biherereye mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Cyabararika mu Mudugudu wa Kiryi.

Uwitwa Nshimyumuremyi Ephrem, avuga ko inzego bireba zasuzuma zigashaka igisubizo kuri ubwo butaka ku buryo bwakorerwaho indi mirimo.

Abaturage bavuga ko ubwo butaka bwakorerwagaho n’uwitwa Ntiruhungwa utakibaho, ariko ngo abo yasize ntibubahirije ayo mabwiririza yo kwita ku butaka bwacukuwemo ishwagara.

Nsengumuremyi Donath, umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu  kigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda , avuga ko abacukuzi bakwiye kujya binjira muri uwo mwuga basobanukiwe imikorere yemewe.

Urwego rushinzwe mine, peteroli na gazI kandi rusaba abaturage  kujya batanga amakuru mu nzego zibegereye, ku hagaragara ubucukuzi bukorwa nabi burimo n’ubwangiririza ibidukikije.  

Mu mabwiririza agenga ubucukuzi mu Rwanda harimo ibihano byo kubaka no gusana ibyangirizwa, guhagarikirwa ubucukuzi butubahiririza amategeko ndetse ababukora bagasabwa gukoresha imashini zigezweho hirindwa impanuka zose zabushingiraho hitabwa cyane ku  mutekano n’ubuzima bw’abacukuzi mu kazi.


Tuyishime Jado Fils



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage