Yanditswe Sep, 25 2020 11:26 AM | 74,136 Views
Ihuriro ry’Igihugu Nyungurabitekerezo
ry'imitwe ya Politiki kuri uyu wa 4 ryatoye abazarihagararira muri Sena rinatora umuvugizi w'iryo huriro
n'umwungirije.
Abatowe nk’abasenateri b’ihuriro ni Mukakarangwa Clotilde wo mu Ishyaka riharanira demokarasi ihuza Abanyarwanda-PDC wagize amajwi 36 na Mugisha Alexis wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR wagize amajwi 34.
Ni amatora yabaye ku bwumvikane bw'abagize iri huriro ubwabo, hatiriwe hazamo izindi nzego zirebwa n’amatora nk'uko bisobanurwa na Burasanzwe Oswald, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iri huriro:
Abitabiriye aya matora ni abayoboke b'imitwe ya politiki 11 bagize inama rusange y'ihuriro ry'imitwe ya politiki, aho buri mutwe uba uhagarariwe n'abayoboke 4.
Amadosiye y’aba batowe azashyikirizwa urukiko rw'ikirenga ruyemeze, mbere y'uko barahirira ku myanya y'abasenateri.
Aba basenateri 2 hamwe n’abandi 4 bazashyirwaho na Perezida wa Republika, bazajya mu mutwe wa Sena mu kwezi gutaha kwa 10 ubwo abo bazasimbura abazaba barangije manda yabo.
Iri huriro kandi ryatoye umuvugizi mushya ari we Uwera Pélagie, wo mu ishyaka riharanira demokarasi n'imibereho y'abaturage-PSD akaba asimbuye Munyangeyo Théogène wo muri PL. Yizeza ko azashyira ingufu mu guhuriza hamwe ibitekerezo byubaka igihugu.
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru