Yanditswe Jun, 10 2022 11:19 AM | 90,892 Views
Uruganda rwo mu Budage rukora inkingo rwitwa BioNTech, rwatangaje ko tariki 23 Kamena 2022 ari bwo hazatangizwa ibikorwa byo kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda. Ni muri gahunda uru ruganda rufitanye n'ibihugu bya Afurika yo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.
Ni igikorwa biteganyijwe ko kizibera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, aho kizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b'ibihugu banyuranye.
Umuhango wo gutangiza uru ruganda, biteganyijwe kandi ko uzanitabirwa n'abayobozi banyuranye baturutse mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Intego y'ubufatanye bwa BioNTech n'ibihugu bya Afurika, ni ugukorera inkingo muri Afurika hakanubakwa ubushobozi buhamye kandi burambye bwo kuzihakorera mu rwego rwo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kuri uyu mugabane.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo hafashwe umwanzuro w'uko aho kubaka uruganda rusanzwe, hazakoreshwa za kontineri zikazajya ziba zirimo ibikenerwa byose kugira ngo inkingo zikorwe. Ni mu gihe byari kuzasaba imyaka itatu ngo uruganda rukora inkingo rube rwuzuye.
BioNTech ivuga ko ko izi kontineri zizaba zageze mu Rwanda mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira.
Iki kigo BioNTech cy’Abadage cyafatanije na Pfizer cy’Abanyamerika mu gukora rumwe mu nkingo zikoreshwa cyane ku isi za Covid-19 rwa Pfizer.
Uruganda ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.
Kugeza ubu 99% y'inkingo zikoreshwa muri Afurika zituruka hanze y'uyu mugabane.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
33 minutes
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
1 hour
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru